Ingabo z’u Rwanda zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) zatanze serivisi z’ubuvuzi ku bagororwa bo mu Igororero rya Bria, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza yabo no kubungabunga ubuzima bwabo.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 24 Gashyantare 2026, gikorwa n’ingabo ziri muri Rwanda Battle Group 8 zikorera i Bria. Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle, Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Col Dr. Christian Mukwesi, ndetse n’Umuyobozi wa Rwanda Battle Group 8, Lt Col David Ngabonziza.
Abagororwa bahawe ubuvuzi butandukanye burimo kuvura indwara zisanzwe, iz’amenyo, kwita ku buzima bw’abagore n’izindi serivisi zikenewe. Iki gikorwa cyari kigamije gufasha abagororwa kubona ubuvuzi bw’ibanze, cyane cyane ko bakunze guhura n’imbogamizi zirimo ibura ry’imiti.
Ubuyobozi bw’igororero bwashimye ubufatanye n’ingabo z’u Rwanda, buvuga ko ubuvuzi bwatanzwe ari inkunga ikomeye, kuko iyo abagororwa barwaye bajyanwa ku bitaro bakandikirwa imiti ariko kuyibona bikagorana. Kuba izo serivisi zatangiwe aho bafungiye byabafashije kubona ubuvuzi ku buntu kandi bwihuse.
Ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda, hasobanuwe ko ibikorwa nk’ibi biri mu nshingano zo kurinda no gufasha abasivili. Uretse kubungabunga umutekano, zikomeza no kwita ku mibereho myiza y’abaturage, harimo no kwita ku buzima bw’abagororwa.
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro, aho zifasha mu gusigasira uburenganzira bwa muntu no guteza imbere agaciro k’ikiremwamuntu.
