advertising

Advertising

Amerika: Hatanzwe Miliyoni 1$ ku Wazatanga Amakuru y’Umukecuru w’Imyaka 84 Wabuze

by February 25, 2026
22 hours ago

Umunyamakuru w’inararibonye muri United States, Savannah Guthrie, yatangaje ko umuryango we wiyemeje gutanga igihembo cya miliyoni 1$ (arenga miliyari 1,4 Frw) ku muntu uzatanga amakuru y’umubyeyi we w’imyaka 84 waburiwe irengero.

Savannah Guthrie, usanzwe asoma amakuru kuri NBC News, yavuze ko bamaze iminsi 24 bashakisha nyina, Nancy Guthrie, waburiwe irengero ku wa 1 Gashyantare 2026. Yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram, agaragaza intimba n’icyizere ko ashobora kongera kugaruka mu rugo.

Birakekwa ko Nancy Guthrie ashobora kuba yarashimutiwe iwe mu rugo ruherereye mu gace ka Tucson muri Leta ya Arizona. Inzego z’umutekano zatangaje ko bishoboka ko yakuwe iwe mu ijoro, gusa iperereza riracyakomeje.

Mu butumwa bwuzuye amarangamutima, Savannah yavuze ko bagifite icyizere cyo kongera kubona nyina ari muzima, ariko ko baniteguye kwakira ukuri uko kwaba kumeze kose. Yasabye umuntu wese waba afite amakuru kuyatanga kugira ngo umuryango ubone amahoro, yaba ari uko agaruka ari muzima cyangwa hamenyekanye ibyabaye.

Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Amerika, Federal Bureau of Investigation (FBI), ishami rya Phoenix, rwatangaje ko rushyigikiye iperereza kandi rusaba umuntu wese waba afite amakuru gutanga ubufasha binyuze ku mirongo ya telefoni rwashyize ahagaragara.

Umuryango wa Nancy Guthrie watangaje ko uzaha igihembo uwo ari we wese uzatanga amakuru afasha mu kumubona cyangwa akagaragaza amashusho ye ari muzima. Biravugwa ko mbere yo kubura yari afite ibibazo by’ubuzima birimo indwara z’umutima, ibintu bituma umuryango we urushaho kugira impungenge.

Iki kibazo gikomeje gukurura amarangamutima y’abatari bake muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho benshi bakomeje gusengera no gushyigikira uyu muryango mu bihe bikomeye urimo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Uganda: Ifatwa ry’abagore basomaniye mu ruhame rikomeje guteza impaka

Next Story

Mu mujinya mwinshi Zimbabwe yanze inkunga ya Amerika ya Miliyoni $350

Latest from Izindi nkuru

Go toTop