Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yamaze gutangiza Intambara ya Gatatu y’Isi, ashimangira ko igisubizo rukumbi ari ukumushyiraho igitutu gikomeye mu bya gisirikare no mu bukungu kugira ngo asubire inyuma.
Mu kiganiro yagiranye na BBC i Kyiv, Zelensky yavuze ko Ukraine itazatsindwa, ahubwo ko izasoza intambara itsinze. Yagaragaje ko igihugu cye kitazemera gutanga ubutaka nk’igiciro cy’amahoro, cyane cyane ko u Burusiya butabashije kubufata nubwo bwatanze abasirikare benshi.
Yagize ati: “Ntekereza ko Putin yamaze gutangiza Intambara ya Gatatu y’Isi. Ikibazo si uko yayitangiye gusa, ahubwo ni ukumenya aho ashobora kugera n’uko twamuhagarika. U Burusiya burashaka guhindura uburyo isi ibayeho no guhatira abantu ubundi buzima batihitiyemo.”
Ku bijyanye n’icyifuzo cy’u Burusiya cyo guhabwa 20% by’intara ya Donetsk n’ahandi mu majyepfo ya Ukraine, Zelensky yavuze ko atabibona nk’ubutaka gusa, ahubwo abifata nko guta abaturage babo no guca intege igihugu.
Yashimangiye ko gutanga ubutaka byatuma amahoro aba ay’igihe gito, kuko Putin ashobora kwisuganya agasubira mu ntambara mu myaka iri imbere.
Zelensky yavuze ko intsinzi kuri Ukraine atari ugusubirana ubutaka gusa, ahubwo ari ukurinda ubwigenge bw’igihugu no gukumira ibindi bitero byashobora kugabwa ku bindi bihugu.
Yemeye ko gusubiza igihugu ku mipaka yacyo yo mu 1991 ari ubutabera, ariko ko kubigeraho ako kanya byasaba igihombo kinini cy’ubuzima bw’abantu n’intwaro zidahagije.
Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zelensky yagaragaje ko Ukraine ikeneye ingwate z’umutekano zemewe n’inzego zirimo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, kuko abayobozi bashobora guhinduka ariko ibigo bikagumaho. Yongeyeho ko amatora ashobora gutegurwa gusa igihe umutekano waba wizewe.
Nubwo intambara igikomeje, Zelensky yavuze ko hari inzira zitandukanye zigomba gukoreshwa icyarimwe—dipolomasi, imbaraga za gisirikare n’ubukungu—kugira ngo intambara ihagarare.
Yasoje avuga ko Ukraine ifite icyizere cyo gutsinda no guhagarika Putin, ati: “Imana ibahe umugisha. Tuzatsinda.”

