advertising

Advertising

U Rwanda rwubakiwe ku Bitambo n’Umuhate w’Abanyarwanda ! Tom Close

by February 24, 2026
6 hours ago

Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatanze ubutumwa bukomeye yibutsa amateka y’u Rwanda ndetse agaragaza ko iterambere rwarwo rudashingiye ku mahirwe ahubwo rufite inkomoko mu bitambo n’umuhate by’Abanyarwanda. Mu butumwa yasangije abakurikira be ku mbuga nkoranyambaga X, yagaragaje ko u Rwanda rw’uyu munsi ruteye amabengeza rutavuye mu ijuru ngo rwiture hasi, ahubwo rwubatswe n’amaraso, ibyuya n’imbaraga z’abarwitangiye.

Tom Close yasobanuye ko iterambere rigaragara uyu munsi mu miyoborere, mu bikorwa remezo no mu buzima bw’abaturage ari umusaruro w’urugendo rurerure rwabayemo ubwitange n’umurava. Yibukije ko amateka y’u Rwanda arimo ibihe bikomeye byasabye Abanyarwanda kwiyubaka no kongera gusana Igihugu cyari cyarasenyutse. Ku bwe, kwirengagiza ayo mateka cyangwa kuyasesereza ni ugupfobya umuhate n’igitambo by’abakitangiye.

Ubu butumwa yabutanze nyuma y’ikiganiro cyakozwe ku rubuga rwa Instagram n’uwahoze ari umujyanama w’abahanzi Mupendi Rmadhan uzwi nka Bad Rama, wavuze amagambo anenga ubuyobozi bw’u Rwanda. Tom Close yamaganye ayo magambo, agaragaza ko hari abavuga u Rwanda nabi kandi batavuga ukuri ku buzima Abanyarwanda babamo. Yashimangiye ko igihugu bavuga atari cyo Abanyarwanda babamo buri munsi, anenga abashaka kuyobya rubanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Mu magambo ye, Tom Close yagaragaje kandi ko u Rwanda rurinzwe kandi ko amateka agaragaza ko abarurwanyije batigeze barutsinda. Yaburiye abiyemeje kurwanya Igihugu bari mu mashyamba ko bakwiye kwisubiraho bakareka gukomeza mu nzira ibaganisha ku kurimbuka, ahubwo bagahitamo kugaruka mu rwababyaye bakiyunga n’abo basize.

Ibi byose byerekanye ko kuba umuhanzi cyangwa umuntu uzwi atari ukwiharira izina gusa, ahubwo ari inshingano yo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu. Abahanzi bafite amahirwe yo kugera ku bantu benshi, cyane cyane urubyiruko, bityo bakaba bakwiye gukoresha ijwi ryabo mu gushimangira ubumwe, gukunda Igihugu no kurinda ukuri kw’amateka. Ubutumwa bwa Tom Close bugaragaza ko ubuhanzi bushobora kuba igikoresho gikomeye mu kurinda indangagaciro z’Igihugu no gushimangira ko iterambere rishingiye ku kuri n’umurava by’Abanyarwanda.

Author

Ads

ad

Previous Story

Willy Ngoma yishwe arashwe

Next Story

Uganda: Ifatwa ry’abagore basomaniye mu ruhame rikomeje guteza impaka

Latest from Izindi nkuru

Willy Ngoma yishwe arashwe

Amakuru akomeje gucicikana yemeza ko Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’Igisirikare cya M23 yaba yarasiwe mu gitero cya Drone cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za
Go toTop