advertising

Advertising

The Ben yatumye Nattyva akorana na Kenny K Shot mu ndirimbo ‘I Do’

by February 24, 2026
18 hours ago

Umuhanzikazi Nattyva yahishuye ko igitekerezo cyo gukorana na Kenny K Shot mu ndirimbo ‘I Do’ cyaturutse ku nama yagiriwe na The Ben ubwo yari yagiye gutaramira muri Canada.

Muri Gashyantare 2025, The Ben yakoreye igitaramo mu mujyi wa Ottawa cyari kigamije kumenyekanisha album ye Plenty Love. Muri icyo gitaramo ni bwo yahuriye ku rubyiniro na Nattyva, umuhanzikazi w’umunyarwanda utuye muri Canada.

Nyuma y’icyo gitaramo, aba bahanzi bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo bwo guteza imbere umuziki n’uko abahanzi baba mu mahanga bashobora guhuza impano n’inshingano z’akazi n’umuryango.

Nattyva yavuze ko gukora umuziki bitajyaga bimworohera kubera inshingano zitandukanye zirimo kwita ku muryango, ariko akagerageza gukora uko ashoboye kubera urukundo afitiye umuziki. Kugirana ibiganiro n’undi muhanzi wahuye n’ibibazo nk’ibyo byamwongereye imbaraga.

The Ben yamugiriye inama yo kwibanda ku bafana b’Abanyarwanda, amwibutsa ko umuziki akora mbere na mbere awukorera Abanyarwanda, kandi ko ari byiza kubashyira ku isonga mu bikorwa bye.

Yamubwiye ko nubwo yabaye igihe kinini muri Amerika, yakomeje gukora umuziki kuko ari urukundo, kandi inshingano zitagomba kuzimya impano.

Nattyva wari usanzwe atekereza gukorana n’abahanzi b’Abanyarwanda, yavuze ko ayo magambo yamwemeje burundu gufata icyemezo. Yahise atangira gushaka umuhanzi bahuza imiririmbire n’icyerekezo cy’indirimbo yari yifuza gukora.

Nyuma yo kumva ibihangano bitandukanye, Nattyva yumvise ko umushinga we wajyana neza n’imiririmbire ya Kenny K Shot. Yaramwegera amusaba ko bakorana indirimbo, undi abyemera, ari bwo havuyemo ‘I Do’.

 

Image

Image

 

 

Author

Ads

ad

Previous Story

Bruce Melodie na The Ben mu bazitabira Shining Stars Africa Awards 2026 u Rwanda ruzakira ku nshuro ya mbere

Next Story

Volodymyr Zelensky ahamya ko Vladimir Putin yatangije Intambara ya Gatatu y’Isi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop