advertising

Advertising

Nemeye Platin (Platin P) yigije inyuma igitaramo “Baba Experience”

by February 24, 2026
18 hours ago

Umuhanzi Nemeye Platin uzwi nka Platin P yatangaje ko igitaramo cye cyitiriwe “Baba Experience” cyagombaga kuzenguruka Intara zitandukanye cyigijwe inyuma kubera imbogamizi zirimo imvura n’ubukererwe bw’abaterankunga.

Iki gitaramo cyahujwe no kumenyekanisha album Vibranium, yakozwe ku bufatanye na Nel Ngabo. Byari biteganyijwe ko kizatangira tariki 30 Werurwe 2026, ariko amatariki arahinduka.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Platin P yavuze ko bahisemo kugikuramo muri uku kwezi kwa Gatatu bashingiye ku nama zatanzwe na Meteo Rwanda, kubera ko kiri mu bihe by’imvura kandi igitaramo giteganyijwe gukorerwa hanze.

Yasobanuye ko badashaka gushyira mu kaga umutekano w’abazitabira igitaramo cyangwa ubuziranenge bw’igikorwa, ari na yo mpamvu bahisemo kucyigiza inyuma bagashaka igihe cyiza.

Uretse imvura, Platin P yavuze ko hari n’abaterankunga batinze kwemeza ubufasha bwabo, bituma bifuza kongera gusuzuma imyiteguro kugira ngo igitaramo kizabe kiri ku rwego rwo hejuru.

“Twahisemo gutegereza kugira ngo hazakorwe ibintu byiza, abantu baze basusuruke kandi banyuzwe,” ni ko yabitangaje.

Igitaramo “Baba Experience” giteganyijwe kubera mu Ntara enye z’Igihugu, aho hatoranyijwe uturere turimo Gicumbi, Gatsibo, Rusizi na Huye. Abategura bavuga ko bamaze kuvugana n’inzego z’ibanze z’aho bazakorera kandi ko igitekerezo cyakiriwe neza.

Amatariki mashya ateganyijwe gutangarizwa mu minsi iri imbere.

Author

Ads

ad

Previous Story

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yasabye abangavu gutinyuka bagahakanira abashaka kubasambanya

Next Story

Bruce Melodie na The Ben mu bazitabira Shining Stars Africa Awards 2026 u Rwanda ruzakira ku nshuro ya mbere

Latest from Izindi nkuru

Willy Ngoma yishwe arashwe

Amakuru akomeje gucicikana yemeza ko Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’Igisirikare cya M23 yaba yarasiwe mu gitero cya Drone cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za
Go toTop