Umunya Canada David Chong w’imyaka 38 utuye i Toronto, yavuze uko yaretse akazi ke kamuhembaga Yaretse akazi ka Microsoft kamuhembaga agera 280,000,000 RWF nyuma yisanga mu bukene bukakaye ku mwaka muri Microsoft, akimukira muri Canada, nyuma ibintu bye hafi ya byose bikibwa mu buryo butunguranye.
Mu nkuru dukesha Business Insider, Chong wari ufite umwanya wa senior software engineer muri Microsoft, yasezeye akazi muri Nzeri 2025 agamije gutangira umushinga we w’ikoranabuhanga rishingiye kuri AI. Icyakora, ibyumweru bike nyuma yo kwegura, imodoka yari itwaye ibikoresho bye ubwo yimukaga mu ijoro ivuye i New York ijya Toronto, yaribwe ndetse ibye byose byari birimo biburirwa irengero.
Nubwo yahuye n’izo mbogamizi, Chong yavuze ko aticuza icyemezo cyo kuva muri Microsoft, ashimangira ko yari amaze imyaka myinshi atabona uko azamuka mu ntera, kandi akumva atacyunguka ubumenyi bushya buhagije. Yavuze ko mu kigo kinini nka Microsoft, kuzamurwa mu ntera ari ibintu bigoye cyane bidapfa gushoborwa na buri wese.
Kuri ubu, Chong arimo guteza imbere umushinga we wa AI witwa Falco, nubwo utaratangira gukorera abakiriya. Avuga ko yiyemeje guha uyu mushinga imyaka itatu, kandi naramuka ananiwe azasubira gushaka akazi.
Atanga inama ku bandi batekereza gufata ibyemezo bikomeye mu mwuga, Chong yagize ati: “Tekereza uko uzaba umeze mu myaka itanu cyangwa icumi iri imbere, wibaze niba uzicuza utaragerageje. Akenshi abantu bakuze bicuzaho amahirwe batigeze bafata kurusha ayo bafashe ntibitsinde.”
Yasoje avuga ko n’iyo umushinga we utageraho, atazicuza kuba yararetse Microsoft agashyira imbaraga ze zose mu kwikorera, kuko abona ko ari icyemezo “we w’ejo hazaza atazigera yicuza”.
