Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yasabye urubyiruko by’umwihariko abangavu gutinyuka bakamenya kuvuga oya, bahakanira abashaka kubagusha mu busambanyi, kuko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo inda zitateganyijwe n’ibindi bibazo byabangiriza ejo hazaza.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026, ubwo iyi Komisiyo yatangizaga icyumweru cy’ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye kigamije kongerera abanyeshuri ubumenyi ku burenganzira bw’umwana, ingaruka z’inda ziterwa abangavu n’uburyo zakwirindwa.
Perezida wa Komisiyo, Umurungi Providence, yasabye urubyiruko gushikama ku ijambo “oya” ku muntu uwo ari we wese washaka kubasambanya. Yanabasabye ko mu gihe bahungabanyijwe batanga amakuru ku nzego zibishinzwe, ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.
Yagaragaje ko hari abana baterwa inda ariko abazibatera ntibamenyekane cyangwa bagakingirwa ikibaba ntibakurikiranwe. Yashimangiye ko gukurikirana no guhana ababikora byafasha kugabanya iki kibazo, kuko amategeko ahari kandi akomeye.
Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Camp Kigali bagaragaje ko zimwe mu mpamvu zitera abangavu kutavuga oya zirimo isoni n’ubwoba, bikorera icyuho abashaka kubashuka. Banavuze ko ubukene, kwifuza ibyo batishoboye kugeraho ndetse n’amakimbirane yo mu miryango biri mu bituma bamwe bagwa mu bishuko.
Mbabazi Hirwa wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yavuze ko bamwe batinya kuvuga oya bitewe n’imiterere yabo cyangwa ubukene, bigatuma bagwa mu bishuko by’ababizeza amafaranga cyangwa impano.
Kirezi Sada wiga mu mwaka wa kane na we yavuze ko hari abatinya ko uwahakaniwe yabagirira nabi cyangwa akabaseka.
Abahungu na bo bagaragaje ko abangavu bamwe bagira isoni zo guhakana, ariko basaba bagenzi babo kubahiriza inshuti zabo no kwirinda kubashyira mu bikorwa byabangiza ubuzima. Banagaragaje ko guhatiriza cyangwa gusaba igihembo nyuma yo gufasha umukobwa bidakwiye.
Irakoze Mugabo Frank wiga mu mwaka wa gatanu yavuze ko hari abakobwa bashukwa n’abasore batagamije ibyiza, bityo abasore bakwiye kumenya ko gutera inda umukobwa atari umukino.
Girumugisha Jusper wiga mu mwaka wa gatandatu we yavuze ko abasore bakwiye kwirinda gushora abakobwa mu busambanyi, kandi ko niba umukobwa yanze, bagomba kubyubaha badahatirije.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima by’abaturage (DHS 7) bwakozwe na Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) mu 2025, bwagaragaje ko ijanisha ry’abangavu baterwa inda mu Rwanda ryazamutse rigera kuri 8%, riva kuri 5% mu 2020.
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko mu 2020 abangavu 19,701 batewe inda; mu 2021 bagera kuri 23,111; mu 2022 bagera kuri 24,472; mu 2023 bagera kuri 22,055; naho mu 2024 bagera kuri 22,454.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu 2025 bwagaragaje ko 57,1% by’abakobwa batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti; 7% bazitewe n’abaturanyi; 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.
Mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari munsi y’imyaka 18 batewe inda biturutse ku cyaha cyo gusambanya umwana; 50 bangana na 7% bazitewe n’ihohoterwa rishingiye ku gufatwa ku ngufu; naho 170 bangana na 25% bafite hagati y’imyaka 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe nyuma y’imibonano mpuzabitsina bakoze ku bwumvikane.