Umukobwa umwe wo muri Nigeria ukunze kugaragaza ko ari mwiza yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yahitamo gatanya aho kwemera gusangira umugabo n’undi mugore.
Ubutumwa bwe bwakwirakwijwe cyane, abantu batandukanye bagaragaza ibitekerezo binyuranye bashimangira uko bumva ibitekerezo bye by’uko adashabora kwemera ko umugabo we amuharika cyangwa ngo yakire kujya asangira umugabo we n’undi mugore.
Yasobanuye ko igitekerezo cye cyo kuba yahitamo gatanya aho guharikwa gishingiye ku nkuru ibabaje yabaye mu muryango w’inshuti ye. Nk’uko yabivuze, se w’iyo nshuti yafashe urugendo ajyanye n’umugore wa kabiri, asiga urugo rwa mbere nta bushobozi bwo kwitunga, mu gihe nyina yari arwaye. Muri icyo gihe, ngo ibintu byarushijeho kuba bibi ku bana, umwe muri bo aza no gupfa kubera ibihe bikomeye umuryango wari urimo nta mafaranga , akazi cyangwa undi wari bubafashe.
Yavuze ko ibyo yabonye byatumye afata umwanzuro ntakuka wo kutazigera yemera kuba umugore wa mbere cyangwa uwa kabiri mu rugo rw’umugabo ufite abagore benshi. Mu magambo asobanutse, yagize ati: “Sinzigera nemera kuba umugore wa mbere cyangwa uwa kabiri. Ni jye nawe iteka ryose cyangwa dutandukane.”
Yongeyeho ko yamaze kubona inkuru nyinshi zigaragaza ingaruka mbi ziterwa no gushaka undi mugore ku muryango, zirimo agahinda, amakimbirane n’umutekano muke muri urwo rugo kuko ngo umugabo ashobora guhagarika amarangamutima ye kuri umwe muri bo ntacyo bapfuye kubera ngo umwe ashobora kumwitaho neza Yashimangiye ko umugabo we atazigera ashaka undi mugore akiri kumwe na we.
Uwo mukobwa kandi yanavuze ko mu gihe umugabo we yaba yumva akeneye undi mugore, icyo gihe yamuzanira impapuro za gatanya aho kumusaba kubana bose mu rugo rumwe. Yemeje ko atakwihanganira kubana mu nzu imwe n’undi mugore basangiye umugabo cyangwa ngo babe ukubiri ariko bamusangiye.
Uyu mukobwa yavuze kandi ko aho avuka nta muntu n’umwe wigeze afata umugore wa kabiri, ndetse nta mugore n’umwe wigeze aba uwa kabiri ku mugabo. Yasoje ubutumwa bwe ashimangira ko ku bwe, ishyingiranwa risobanuye kuba babiri gusa, kandi ko ari cyo gihamya y’urukundo n’ubudahemuka.
Iyi nkuru yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira uburenganzira bwe bwo gushyiraho imbibi mu mubano, mu gihe abandi bavuga ko imico n’inyigisho bitandukanye ku bijyanye n’ubushyingiranwa bw’abagore benshi na cyane ko ngo no mu madini amwe n’amwe babyemera.