Inkuru y’amakimbirane yabaye hagati y’umugabo n’umugore we yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga,bituma abantu benshi bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’ishema, urukundo n’ubwisanzure mu bukungu mu rushako.
Nk’uko bivugwa mu butumwa bwakwirakwijwe cyane, uyu mugabo yatangiye kugaragaza igitekerezo cye kuva umugore we yabona akazi mu kigo gikomeye. Yavuze ko atari ku rwanya iterambere rye (Umugore we), ariko ko arimo kurwana no kurengera ishema rye nk’umugabo mu rugo rwe.
Uyu mugabo yasobanuye ko ubwo nyina yari akiriho, yari afite umutungo uruta uwa se. Yavuze ko kubera icyo kinyuranyo cy’amikoro, yaje gusuzugura se cyane. Bityo ngo ntiyifuzaga ko ibintu nk’ibyo byazaba mu rugo rwe. Bivugwa ko yasabye umugore we kutazigera yemera kuzamurwa mu ntera mu kazi ke, kandi ngo umugore ntiyamurwanyije, yemera gukomeza gukora yubahiriza ibyo yamusabye.
Icyakora, hashize amezi make, uwo mugore yazamuwe mu ntera ndetse ahabwa umushahara munini kurushaho. Ngo yahisemo kubigira ibanga, ntiyabwira umugabo we ayo makuru avuga ko yagiriwe icyizere akazamurirwa umushahara. Ibintu byaje guhinduka ubwo umugabo yabonaga ibaruwa imenyesha umugore we ko yazamuwe mu ntera ndetse ko yongerewe n’amafaranga.
Byavugwaga ko ibi byateje impaka zikomeye hagati yabo. Mu gihe cyo guterana amagambo, umugabo ngo yamusabye guhitamo hagati y’urugo rwabo n’akazi ke. Muri iyo nkuru umugore yahise ahitamo akazi ke atazuyaje areka umugabo we utarifuzaga ko akora ngo agire icyo ageza ku rugo rwe mu gihe na nyamugabo ntakazi yagiraga icyakora afite ishema rye ashaka kurinda.
Kuva icyo gihe, umugabo ngo yabwiye abantu ko umugore we atigeze amukunda, ndetse yagereranyije icyemezo cy’umugore we cyo kumuta akajya gukomeza akazi nk’agasuzuguro.
Iyi nkuru yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye umugore bavuga ko uburenganzira bwo kwiteza imbere mu bukungu ari ngombwa, mu gihe abandi bo bavuze ko ibibazo nk’ibi bisaba ibiganiro byimbitse n’ubwumvikane hagati y’abashakanye.
Uyu mugore yaba yarakoze nabi mu mboni yawe.
