advertising

Advertising

“Ndigupfa mu ibanga” ! Umugore yarize cyane agaragaza uburyo umugabo we amuca inyuma akaryamana n’abakobwa batandukanye

2 hours ago

Umugore wo muri Nigeria yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza inkuru ibabaje y’urugo rwe aho avuga ko umugabo we amuca inyuma kandi akabikora buri gihe abikorana n’abakobwa batandukanye.

Ubutumwa bwe bwashyizwe ku rubuga rwa X, aho yasabye inama avuga ko yumva ari “gupfa mu ibanga” kubera ububabare aterwa n’ibyo arimo kunyuramo bikorwa n’umugabo we bashakanye bakundana ariko agahinduka.

Yavuze ko amaze imyaka itatu ashyingiranywe n’uwo mugabo, kandi ko ngo kuva mu ntangiriro z’urugo rwabo umugabo we yatangiye kumuhemukira. Mu butumwa bwe bwuzuyemo intimba, yagaragaje ko yakomeje kubaho mu kwihangana no guceceka, yizera ko ibintu bizahinduka uko igihe kigenda ariko biba iby’ubusa byanga guhinduka.

Yashinje umugabo we kujya agirana umubano n’abandi bakobwa batandukanye, harimo n’abatuye mu gace kamwe na we ndetse bamwe azi neza bikamutera intimba n’agahinda kuko ngo byanamuviriyemo gusuzugurwa nabo ndetse n’abandi. Yongeyeho ko n’igihe yari atwite mu mwaka ushize wa 2025  ngo uwo mugabo yakomeje kumuca inyuma kandi ntiyigere abyicuza.

Uyu mugore yavuze ko yaje gutwita ariko umwana agapfa, ibintu byamubabaje cyane kurushaho bimwongerera uburibwe. Yavuze ko yizeraga ko uwo mugabo azahinduka nyuma y’ayo makuba, ariko ngo byarakomeje.

Yanagaragaje ko umugabo we yatangiye guhisha telefone ye, amubuza kuyikoraho ndetse ahindura n’ijambobanga. Icyakora ngo yaje kubona uburyo ayigeraho, asangamo amashusho n’amafoto avuga ko agaragaza umugabo we ari muri hoteli ari kumwe n’undi mukobwa.

Yasoje ubutumwa bwe agaragaza agahinda n’ubwigunge bukomeye abamo avuga ko yabuze amahitamo y’icyo yakora cyangwa icyo yafata nk’umwanzuro bityo akaba agisha inama.

Iyi nkuru yatumye benshi batanga ibitekerezo  aho benshi bamusaba gushaka ubufasha mu muryango, inshuti cyangwa abajyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’imibanire y’abashakanye, kugira ngo abone icyamufasha gufata icyemezo kimubereye cyiza.

Author

Ads

ad

Previous Story

Yabonaga imihango rimwe mu mwaka ikamara iminsi ibiri ! Inkuru y’umuganga wabenze umukobwa atekereza ko atazabyara nyuma akabyara impanga

Next Story

Umugabo yabwiye umugore we ko atazigera amurusha ubutunzi, bikurura impaka

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop