Mu ijoro ryo gutangiza shampiyona ya ‘Major League Socce’ kuri BMO Stadium haraba umukino ukomeye ufatwa nk’ishyiraniro ugahuza ikipe ya Los Angeles FC irakira Inter Miami CF ya Lionel Messi. Umukino uhuza ayo makipe yombi uba wuje ihangana ryo ku rwego rwo hejuru buri kipe ishaka gutsinda.
Kuva Lionel Messi yagera muri Miami mu 2023, yahinduye amateka y’iyo kipe: ayifasha kwegukana ‘Supporters’ Shield, Leagues Cup’ ndetse na’MLS Cup 2025′. Lionel Messi yateje imbere isura n’agaciro k’iyi kipe, ku buryo umushinga wo kubaka Stade nshya ya Miami Freedom Park yawugizemo uruhare.
Nubwo Messi afite imyaka 38, akomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe dore ko adakina nk’ushaka kubaka izina gusa, cyangwa ngo agaragare nk’urimo gusatira gusezera ruhago. Lionel Messi azwiho gukomeza gusatira izamu, kurwana ku mupira no guhindura isura y’umukino by’umwihariko mu bihe bikomeye.
Byitezweko Lionel Messi yakirwa nk’umwami i Los Angeles dore ko Umujyi wa L.A uzwiho kwakira ibihangange n’abafana bakagaragaza imifanire idasanzwe mu gihe Messi na we araba airmo kurwana no kwisubiza ikuze muri uwo Mujyi aho araba ari gukinana na Son Heung-min, rutahizamu w’icyamamare muri Koreya y’Epfo winjiye muri LA FC binavugwa ko amaze igihe yitegereza imikinire ya Lionel Messi.
Ni ubwa mbere aba bakinnyi bombi bagiye guhurira mu kibuga cya MLS . Son yigeze gutebya avuga ko yemereye Messi gutsinda mu mwaka wa 2025 , ariko ko umwaka wa 2026 azaba ari we uri ku isonga. Amagambo ashobora kuba ari urwenya, ariko ashobora no guhinduka amateka mu gihe ibyo yavuze yabishyira mu ngiro.
LAFC yemera ko ifite ikipe ishoboye guhangana na Miami itanyeganyega. Uyu mukino uzerekana niba koko bashobora guhagarara imbere ya Messi na Inter Miami ikomeza kugenda itera imbere umunsi ku munsi.
Uyu mukino ni amahirwe adasanzwe ku bafana bo muri Los Angeles: ijoro rimwe gusa muri 2026 ryo kubona Messi ari mu kibuga imbere yabo, atari kuri televiziyo cyangwa mu mashusho asanzwe, ahubwo ari ku mucyo w’amatara ya Stade yabo.
Last time Messi visited LAFC. 🍿
Watch Walmart Saturday Showdown (9:30pm ET) as @LAFC hosts @InterMiamiCF at LA Memorial Coliseum on Apple TV 📺 pic.twitter.com/K0IytlPnk9
— Major League Soccer (@MLS) February 20, 2026



