advertising

Advertising

Kimenyi Yves yasezeye kuri ruhago ku mugaragaro nyuma y’imyaka ibiri adakina kubera imvune ikomeye

12 hours ago

Kimenyi Yves, wari umunyezamu w’amakipe atandukanye arimo n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasezeye ku mupira w’amaguru ku mugaragaro nyuma y’imyaka irenga ibiri adakina kubera imvune ikomeye yagize.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026, Kimenyi yashyize hanze itangazo kuri konti ye ya Instagram ashimangira ko asezeye ariko atavuye mu mupira w’amaguru mu buryo bwose.

Kimenyi yavuze ko urugendo rwe rwa ruhago rwatangiye akiri muto, ruyobowe n’ishyaka, inzozi n’urukundo rwe rwa ruhago. Urugendo rwe rw’umwuga rwatangiye muri 2012, rutanamugize umukinnyi gusa ahubwo runamugize umuntu mu myumvire no mu mibanire.

Yatangiye mu ikipe ya Isonga FC, aho yamaze imyaka ibiri yigira byinshi, mbere yo kwerekeza muri APR FC, imwe mu makipe akomeye mu Rwanda no mu Karere, aho yamaze imyaka itanu yizihirwa n’intsinzi n’ibihe byiza atazibagirwa. Mu 2019, yasinye muri Rayon Sports FC ayikinira amezi atandatu gusa mbere yo kwimukira muri Kiyovu Sports, aho yagize ibihe byiza ndetse akagaragaza urwego rwo hejuru rw’imikinire. Nyuma yaje gukina muri AS Kigali, ariko ntibyanyuze neza kuko amezi abiri gusa nyuma yinjiranye mu kibuga, yagize imvune ikomeye yamukurikiranye kugeza ubu.

Kimenyi yashimangiye ko kimwe mu byamushimishije cyane mu rugendo rwe ari amahirwe yagize yo kwambara umwambaro w’ikipe y’igihugu, ibintu azahora yibuka kandi yishimira. Nubwo asezeye ku gukina nk’umwuga, yemeje ko atavuye burundu mu mupira w’amaguru, ahubwo yifuza gukomeza kuwubamo binyuze mu gufasha no kuyobora abakiri bato bafite inzozi nk’izo.

Yashimiye amakipe yose yakiniye, abakinnyi bagenzi be, abatoza, abaganga, abafana n’abandi bose bamubaye hafi mu rugendo rwe. Yasoje avuga ko umupira w’amaguru uzahora ari igice cy’ubuzima bwe, kandi ko iri sezeyo ari intangiriro y’indi ntambwe nshya mu buzima bwe.

Imvune ikomeye Kimenyi yagize yabaye mu kwezi kwa 10 muri 2023, ku mukino AS Kigali yari yinjiyeho na Musanze FC, ubwo yagonganye na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor wakiniraga Musanze FC. Iyo mvune yamukurikiranye imyaka ibiri yose mbere y’uko afata icyemezo cyo gusohoka ku mugaragaro mu kibuga cy’umupira w’amaguru.

Author

Ads

ad

Previous Story

Uwabaye umujyanama wa Bruce Melody yatawe muri yombi

Next Story

APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na POLICE FC

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop