Mu gihe impaka ku burenganzira bw’abagore, imiterere y’umuryango n’uburinganire zikomeje gufata indi ntera muri Côte d’Ivoire, depite muto kurusha abandi mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, Naya Jarvis Zamblé, yatangije igitekerezo cyateje impaka ndende: kwemerera abagabo gushaka abagore benshi, bikandikwa mu mategeko.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 30, usanzwe ari n’Umuyobozi w’Akarere ka Gohitafla ndetse akaba n’Umuvugizi Wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi rya Rassemblement des Houphouëtistes pour la Démocratie et la Paix (RHDP), avuga ko hari icyuho gikomeye hagati y’amategeko n’imibereho isanzwe y’abaturage. Ku bwe, nubwo itegeko ryo muri Kamena 2019 rigena ko ubukwe bugomba kuba hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe, mu buzima busanzwe hari abagabo bakibana n’abagore benshi mu buryo butemewe n’amategeko.
Zamblé asobanura ko kudahuza amategeko n’ukuri kw’imibereho bituma abagore bamwe n’abana babo basigara mu gihirahiro, cyane cyane igihe umugabo apfuye. Yibanda cyane ku bo yise “abagore bo mu bwihisho” — abagore babana n’abagabo imyaka myinshi ariko badafite icyangombwa cyemewe n’amategeko. Iyo umugabo apfuye, abo bagore bashobora kutemerwa nk’abagize umuryango mu buryo bwemewe, bigatuma bamburwa uburenganzira ku murage no ku mutungo.
Ku bwa Zamblé, kwemerera abagabo gushaka abagore benshi mu buryo bugenwa n’amategeko byatanga umutekano mu by’amategeko kuri abo bagore n’abana babo. Yemeza ko byatuma habaho uburenganzira busesuye ku murage, ku mitungo no ku mibereho myiza y’abana, kandi bigakuraho uburyarya bwo guhakana ibintu bisanzwe bibaho mu muryango nyafurika.
Icyakora, iki gitekerezo nticyakiriwe kimwe. Hari abagishyigikira bavuga ko ari ukwemera ukuri kw’imibereho no kurengera abagore n’abana bari basanzwe badafite ijambo mu mategeko. Bemeza ko aho guhisha ikibazo, hakwiye gushyirwaho amategeko agisobanura neza kugira ngo habeho umucyo n’ubutabera.

Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na we bavuga ko kwemera gushaka abagore benshi byaba ari ugusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Bashimangira ko hakwiye gushimangirwa iyubahirizwa ry’itegeko rihari aho kurihindura, kandi ko guhindura amategeko bishobora gushyira mu kaga ihame ry’uburinganire.
Si ubwa mbere iki kibazo kivuzwe mu nzego za politiki. No mu 2023, undi mudepite witwa Yacouba Sangaré yari yagaragaje igitekerezo gisa n’iki, bigaragaza ko ari ingingo imaze igihe mu biganiro by’imbere mu gihugu.
Mu rwego rwo kugereranya, mu Rwanda, Itegeko Nshinga riteganya ko ugushyingiranwa kwemewe ari ugukorwa hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe, kandi bikemezwa n’ubutegetsi bwa Leta. Nubwo bimeze bityo, amategeko agenga umuryango ateganya ko abana bose bangana imbere y’amategeko ku byerekeye izungura, hatitawe ku buryo bavukiyemo, igihe ububyeyi bwemejwe hakurikijwe amategeko.
Bityo, mu gihe muri Côte d’Ivoire impaka zishingiye ku buryo bwo guhuza amategeko n’imibereho nyir’izina, ikibazo gikomeje kuba: ese amategeko akwiye gukurikiza imibereho isanzwe y’abaturage, cyangwa imibereho igahindurwa kugira ngo ijyane n’amahame asanzwe ari mu mategeko? Iyi ni imwe mu ngingo zizakomeza kuvugwaho cyane mu gihe kiri imbere, haba mu rwego rwa politiki no mu muryango nyir’izina.
