Umuririmbyi w’injyana ya Afrobeats, Simisola Kosoko uzwi nka Simi, yagaragaje uburakari bukomeye ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abana, asaba ko hafatwa ingamba zikomeye zo kurihashya.
Byaturutse ku butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 17 Gashyantare 2026, aho yamaganye byimazeyo abasambanya abana n’abakobwa. Yavuze ko ari ikibazo gikomeye gikomeje kwiyongera muri Nigeria, aho mu byumweru bishize hakomeje kumvikana inkuru z’abana n’abagore bafashwe ku ngufu mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu magambo yuzuyemo uburakari, Simi yasabye ibihano bikomeye cyane ku bakora ibyo byaha, agaragaza ko bikwiye gukumirwa mu buryo bukakaye. Yibanze ku kurengera abana n’abagore, avuga ko benshi mu bakobwa n’abagore azi cyangwa yamenye bagiye bahura n’ihungabana riturutse ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yashimangiye ko atari byiza gucecekesha abavuga ku ihohoterwa bitwaje ko hari ababeshya, kuko ibyo bidakuraho ukuri kw’uko hari ikibazo gikomeye gihari. Yasabye abantu kubaza abo babana, inshuti, abakobwa n’abagore bo mu miryango yabo, kugira ngo bumve neza uburemere bw’iki kibazo.
Simi kandi yahamagariye abagabo kugira uruhare mu kurwanya iki kibazo, abasaba kuvuga no gukebura bagenzi babo bakora ayo mahano. Yagaragaje ko kutagira uruhare mu kubirwanya bishobora gutuma byiyongera.
Nubwo amagambo ye ku bijyanye n’ibihano yakurikiwe n’impaka zitandukanye, benshi bashimye ubutwari bwe bwo kuzamura ijwi ku kibazo gikomeye cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abandi bo bavuze ko nubwo ibihano bikwiye gukazwa, bigomba kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu.
Ibyo Simi yavuze byongeye gutangiza ibiganiro ku buryo hakongerwa ingamba zo kurengera abana n’abagore, gukaza amategeko, no gushishikariza sosiyete yose gufatanya mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.



