Ikipe ya Rayon Sports yabonye intsinzi y’ibitego 2-0 kuri City Boys ikina mu Cyiciro cya Kabiri, mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2026 wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu saa cyenda.
Nk’uko byari byitezwe, Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane ishaka igitego hakiri kare. Abakinnyi barimo Fall Ngagne na Joachim Vinignou bageze inshuro nyinshi imbere y’izamu rya City Boys, ariko bakagorwa n’umunyezamu Kelly Niyonkuru wakuyemo imipira ikomeye.
Ku munota wa 30, Ndayishimiye Richard yahaye umupira mwiza Fall Ngagne, gusa umunyezamu wa City Boys arasohoka awukuramo. Icyakora, ku munota wa 32, Fall Ngagne yaje gufungura amazamu atsinda igitego akoresheje umutwe, atuma Rayon Sports ijya imbere.
Nyuma yo kubona igitego, Rayon Sports yagabanyije umuvuduko mu gihe City Boys nayo yatangiye gusatira. Ku munota wa 38, City Boys yabonye kufura nziza ku ikosa ryakorewe Iyabikoze Pacifique, iterwa na Maurice Nshimiyimana ariko umupira ujya hanze y’izamu. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Iyabikoze Pacifique yongeye kugerageza amahirwe ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Ishimwe Patrick, aba maso.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yongeye kugaruka isatira cyane, nubwo yakomeje gupfusha ubusa uburyo. Ku munota wa 62, Fall Ngagne yongeye gutsinda igitego cya kabiri ahawe umupira na Ndayishimiye Richard, akomeza kwitwara neza muri uyu mukino.
Nyuma y’igitego cya kabiri, umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka akuramo Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Fall Ngagne na Joachim Vinignou, ashyiramo Uwumukiza Obedi, Habimana Yves na Mugisha Didier.
Rayon Sports yari ifite amahirwe yo gutsinda ibindi bitego, ariko umukino warangiye ari ibitego 2-0. Fall Ngagne watsinze ibi bitego yari amaze iminsi 361 adatsinda, bikaba ari igaruka rikomeye kuri we.
Mu yindi mikino ibanza ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, Marine FC yanganyije na AS Kigali 2-2, Musanze FC inganya na Gasogi United 1-1, Muhazi United inganya na Gorilla FC 0-0, naho Mukura VS itsinda Etincelles FC ibitego 2-1.


