Miss Uwicyeza Pamela, umugore w’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yatangaje ko ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha sekuru.
Ibi byabaye ubwo Pamela na The Ben barimo bagaruka mu Rwanda bavuye mu gitaramo cya Saint Valentin mu mujyi wa Kampala. Pamela yifashishije imbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amafoto ari kumwe na sekuru, ayiherekeresha amagambo y’akababaro.
Yanditse ati: ”Wari umwanya wanjye wo guturizamo, inshuti magara wari buri cyose kuri njye, sinzi uwo ndi we ntafite urukundo wampaye, nakifuje ko nari kungera nkagufata nkagukomeza umwanya muremure, amahoro y’umutima wanjye yajyanye nawe, ijuru rirahirwa kuba rikwakiriye Malayika wanjye.”
Na The Ben nawe yagaragaje agahinda k’umuryango we, yandikira abamukurikira ati: ”Ruhukira mu mahoro sogokuru.”
Uwicyeza Pamela, uretse kuba umugore wa The Ben, azwi kandi nk’umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, aho yageze muri 20 bavuyemo Nyampinga.
Sekuru wa Pamela yitabye Imana nyuma y’imyaka ibiri umwuzukuru we arushinze na The Ben, kandi akabona n’umwuzukuruza ubakomokaho.
Pamela na The Ben bafashe indege bagaruka i Kigali bava mu mujyi wa Kampala ku mugoroba wo ku itariki ya 17 Gashyantare 2026.
