advertising

Advertising

Nigeria: Bishop Oyedepo yagize icyo avuga nyuma y’imyaka itatu, anenga imiyoborere ya Tinubu

by February 18, 2026
3 hours ago

Umushumba w’itorero rikomeye muri Nigeria, Bishop David Oyedepo, yongeye kuvuga ku mugaragaro ku bibazo by’imiyoborere y’igihugu cya Nigeria nyuma y’imyaka itatu yari amaze atagira icyo atangaza kuri politiki y’icyo Gihugu.

Mu butumwa bwe buherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, Oyedepo yavuze mu buryo butaziguye ko abayobozi bariho “badakora neza,” agaragaza impungenge ku mibereho y’abaturage no ku bibazo by’ubukungu bikomeje kwiyongera. Nubwo atavuze mu buryo burambuye, amagambo ye yasobanuwe n’abatari bake ko yibasiye Perezida Bola Ahmed Tinubu n’ubuyobozi bwe.

Oyedepo yavuze ko ubuyobozi bwiza bukwiye gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ubukene no gushyiraho ingamba zifatika zo kuzahura ubukungu. Yashimangiye ko igihe cyose abaturage babayeho mu buzima bugoye, abayobozi bakwiye kwisuzuma bakareba aho bakosora.

Uyu mushumba uzwiho ibyerekeye umwuka wera nk’uko bigaragarira no mu mibereho y’abaturage muri Nigeria, ntiyakunze gutangaza ibitekerezo bye bya politiki ku mugaragaro mu myaka ishize. Kuba yongeye kuvuga nyuma y’igihe gito, byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Bamwe mu baturage bashyigikiye amagambo ye bavuga ko agaragaza ibitekerezo bya benshi dore ko muri icyo Gihugu bababajwe n’izamuka ry’ibiciro, ikibazo cy’ubushomeri n’imibereho igoye. Abandi bo bagaragaje ko abayobozi b’amadini bakwiye kwitondera uburyo binjira mu biganiro bya politiki kugira ngo hatavuka impaka zitari ngombwa.

Iki gitekerezo cya Oyedepo cyongeye gutangiza ibiganiro ku ruhare rw’abayobozi b’amadini mu kuvuga ku bibazo by’igihugu, no ku buryo bagira uruhare mu gushishikariza abayobozi gukora neza no kurengera inyungu z’abaturage.

Author

Ads

ad

Previous Story

Vatikani yanze kwitabira Inama y’Amahoro yatumiwemo na Trump

Next Story

Rayon Sports itsinze City Boys, Fall Ngagne atsinda nyuma y’iminsi 361 atabona intsinzi

Latest from Iyobokamana

Go toTop