advertising

Advertising

Imyanzuro y’Umushyikirano wateranye ku nshuro ya 20

19 hours ago

Umushyikirano wa 20 wabereye i Kigali kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6 Gashyantare 2026, uyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye abikorera, Abanyarwanda baba mu mahanga, abadipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, ndetse n’itangazamakuru.

Mu ijambo rifungura inama, Perezida Kagame yibukije ko agaciro k’Umushyikirano kagaragarira mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ifatirwa muri yo, kuko ari inkingi mu rugendo rwo kwigira no gukomeza kubaka Igihugu. Yanashimangiye ko abayobozi bakwiye kunoza imikorere, gukorana neza no guhora biteguye kubazwa inshingano, bashyira umuturage ku isonga.

Ibiganiro byibanze ku ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), iterambere ry’ubukungu burambye, uruhare rw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, ndetse n’imiyoborere myiza, uburezi n’umurimo.

Mu rwego rw’ubukungu, hafashwe imyanzuro irimo kunoza itegurwa n’ikurikirana ry’imishinga ya Leta kugira ngo irangire ku gihe kandi igere ku ntego zayo. Hanashimangiwe guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyongerera agaciro, kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hifashishijwe ifumbire, imbuto z’indobanure n’ikoranabuhanga mu kuhira no gutera intanga.

Hafashwe kandi ingamba zo gufasha inganda kongera umusaruro no gukemura ibibazo birimo ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa, gukemura imbogamizi zikigaragara muri One Stop Centres no kwihutisha guhuza za SACCO ku rwego rw’Uturere n’Igihugu.

Ku birebana n’imibereho myiza, hafashwe imyanzuro igamije kuzamura ireme ry’uburezi no kubuhuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, guteza imbere impano z’abanyeshuri no kunoza imyigishirize y’indimi, cyane cyane Icyongereza. Hanashimangiwe guteza imbere urubyiruko rinyuze mu myidagaduro, kurwongerera ubumenyingiro no kurufasha kubona akazi no kwihangira imirimo.

Mu bijyanye n’imiyoborere, hafashwe ingamba zo kunoza itegurwa ry’imihigo hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage no kunoza serivisi. Hazongerwa no gushimangira kwegera abaturage no kubafasha guhindura imyumvire kugira ngo bagire uruhare mu iterambere. By’umwihariko, hazashyirwa imbaraga mu gukumira inda ziterwa abangavu, kugabanya umubare w’abana bata amashuri no kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Iyi myanzuro igaragaza ubushake bwo gukomeza guteza imbere ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza, hagamijwe iterambere rirambye rishingiye ku baturage.

Author

Ads

ad

Previous Story

Al-Merrikh yatsinze Al-Hilal SC mu mukino uryoheye ijisho

Next Story

Rusizi: Abana babiri bariwe n’imbwebwe yo muri Pariki ya Nyungwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop