Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yashimiye Imana n’abaganga nyuma yo kubagwa ijisho, igikorwa yavuze ko cyagenze neza.
Ku wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026, uyu muhanzi yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa X, agaragaza ifoto ari mu bitaro aho ijisho rye ry’ibumoso ryari ripfutse igipfuko cyo kwa muganga. Yashimiye by’umwihariko Dr. Ludovica Tindebwa n’itsinda ry’abaganga bamwitayeho, avuga ko bamwakiriye neza kandi bakamubaga mu buryo bwagenze neza.
Chameleone yatangaje ko yari amaranye igihe ikibazo cy’amaso cyari hafi kumutera ubuhumyi ku jisho ry’ibumoso. Yavuze ko ashimira Imana yamurinze ko atakaza ubushobozi bwo kureba, anasaba gukomeza gukomera no gukira neza.
Kubagwa kwe bibaye nyuma y’igihe yari amaze ahanganye n’ibibazo by’ubuzima, birimo uburwayi bwo mu nda bwatumye ajya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu arimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Kampala Eye & Lasik Hospital, biherereye mu gace ka Kisementi mu mujyi wa Kampala, bizwiho kuvura no kubaga indwara z’amaso hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Nubwo amaze igihe ahura n’ibibazo by’ubuzima, Jose Chameleone akomeje gushimira abakunzi b’umuziki we, inshuti n’umuryango we bamuba hafi muri ibi bihe. Aranakomeza ibikorwa bye bya muzika, kuko aherutse gufungura radiyo mu Burundi igamije guteza imbere umuziki nyarwanda n’uw’akarere.

![]()