Rutahizamu ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, amaze kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi beza ku Isi n’ubwo afite imyaka 18 gusa. Muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yo , imikinire ye yarushijeho kuzamuka, bituma arushaho gushimwa n’abakunzi ba ruhago muri rusange by’umwihariko mu Gihugu cya Espanye aho akinira.
N’ubwo ari ku rwego rwo hejuru kandi Lamine Yamal ntabwo twakwibagirwa ko bimufasha kwandika amateka akiri muto, bityo kubatari bake bikaba byoroshye kwibagirwa ko akiri ingimbi iri mu ntangiriro z’urugendo rwayo mu mupira w’amaguru. Uko yitwara mu kibuga n’uburyo afasha ikipe ye haba Fc Barcelona n’Ikipe y’Igihugu bigaragaza ubunararibonye budasanzwe amaze kugira.
Mu kiganiro yagiranye na ESPN cyasubiwemo na Mundo Deportivo, Yamal yavuze ku buzima bwe bwo hanze y’ikibuga no ku buryo yakira kwamamara akiri muto. Lamine Yamal yagize ati: “Nkora ibyo undi musore wese w’imyaka 18 akora: kuba hamwe n’inshuti, kwita ku muvandimwe wanjye, gukina imikino no gutembera . Ibyo ni ibintu bisanzwe nkora umunsi ku munsi.”
Yakomeje asobanura ko agerageza kubaho ubuzima busanzwe, atibanda ku mupira gusa umunsi wose. Ati: “Ngerageza kubana n’inshuti zanjye no kubaho ubuzima busanzwe. Si mba nifuza guhora ntekereza umupira gusa cyangwa kureba amashusho y’uwo tuzakina na we buri gihe.”
Yavuze ko iyo avuye ku kibuga, yihatira kwitandukanya n’umupira uko bishoboka. Ati: “Iyo ndi ku kibuga, ntanga imbaraga zanjye zose. Ariko nanone iyo ndi hanze yacyo, ngerageza kwitandukanya n’umupira.”
Mu gusobanura uko umunsi we mwiza waba umeze, Yamal yavuze ko yakwishimira kujya gufatira ifunguro rya mu gitondo hanze yo mu rugo, nyuma agakina umupira mu busitani bwo mu rugo rwe, hanyuma agatwara igare amagare cyangwa ‘Scooters’ hamwe n’inshuti ze. Yashimangiye ko akunda ibintu bisanzwe nk’ibyo urubyiruko rungana na we rukora.


