advertising

Advertising

Baraza wa Sauti Sol yanyuzwe no guhura na Perezida Kagame

6 hours ago

Umuhanzi wo muri Kenya uri mu bakundirwa muri Afurika y’Iburasirazuba, Bien Aime Baraza, wigeze kuririmba mu itsinda rya Sauti Sol, yagaragaje akanyamuneza kadasanzwe ubwo yahuraga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Uruhurirane rwabaye mu mukino wahuzaga abakinnyi b’intoranywa mu Shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA All-Star), wahuje ikipe ya USA Stars n’iya USA Stripers. Uwo mukino wabaye ku wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, mu mujyi wa Amerika.

Bien Aime yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasangiraga ifoto ye ari kumwe na Perezida Kagame, yerekana ikimenyetso cy’ibiganza bifatanye, gisanzwe gikoreshwa mu kugaragaza icyubahiro no gushimira. Ifoto ye yaje ifatanyije n’amajwi y’indirimbo ye yitwa Kid from Kigali – Muraho.

Uyu muhanzi aherutse gusura u Rwanda ku wa 18 Ukwakira 2025, aho yari muri Zaria Court mu birori byo gushyushya Umujyi wa Kigali, byateguwe mu rwego rwo kwidagadura no guteza imbere ubucuti hagati y’abantu.

Mu biganiro bye, Bien Aime akenshi agaragaza ibyishimo ku mikorere y’ubuyobozi bw’u Rwanda, anishimira cyane uruhare rwa Perezida Kagame mu guteza imbere igihugu. Yongeyeho ko yifuza gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda, aho kugeza ubu yamaze gukora indirimbo na Bruce Melodie.

Author

Ads

ad

Previous Story

Lamine Yamal yavuze ko akora nk’ibyo urundi rubyiruko rukora n’ubwo yamamaye

Next Story

Al Hilal SC izacakirana na RS Berkane: Ibyaranze tombola ya ¼ cya CAF Champions League

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop