advertising

Advertising

Cynthia Erivo yahakanye ibyo gukundana na Ariana Grande

2 hours ago

Umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi Cynthia Erivo yamaze gukuraho urujijo ku byavugwaga ku mubano we na Ariana Grande, nyuma y’igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga hacicikana ibitekerezo byavugaga ko aba bombi bashobora kuba bararenze ubucuti busanzwe bagakundana.

Muri  ‘Press tour’ ya filime Wicked, abafana basesenguye buri kiganiro, buri kumwenyurana, ndetse n’uko Arivo na Grande bahoberanaga  bafatanyaga mu biganza. Hari abavugaga ko uko bagaragarizanyaga amarangamutima byasaga n’urukundo rwihariye, aho kuba ubucuti busanzwe.

Mu kiganiro giheruka, Cynthia Erivo yavuze ko yatunguwe no kubona abantu bashyira imbaraga nyinshi mu gushaka gusobanura ubucuti bwabo mu buryo budasanzwe. Yagaragaje ko hari abananirwa kwemera ko abagore babiri bashobora kuba incuti za hafi cyane bidahindutse inkuru y’urukundo. Yashimangiye ko nta mubano w’ibanga wabahuje, ahubwo ko ari ubucuti bwaturutse ku gukorana.

Mu buzima busanzwe, Ariana Grande ari mu rukundo na Ethan Slater, bakinanye muri Wicked, kandi umubano wabo watangiye kumenyekana mu gihe cyo gufata amashusho ya filime. Ku ruhande rwa Cynthia, nubwo atajya akunda kuvuga byinshi ku buzima bwe bwite, azwiho kuba ari mu mubano w’igihe kirekire na Lena Waithe.

Author

Ads

ad

Previous Story

Abahanzi batanu gusa mu Rwanda ni bo bafite indirimbo zirengeje miliyoni 10 kuri YouTube

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop