advertising

Advertising

Perezida Kagame yashimiye Mia Amor Mottley wongeye kugirirwa icyizere

by February 14, 2026
2 hours ago

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, nyuma yo kongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora igihugu cye kuri uwo mwanya.

Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro umubano n’ubushuti bisanzwe bihari hagati y’ibihugu byombi. Bwibanze ku kuba ibihugu byombi bihuriye ku mahame yo kwigenga, gukorera abaturage no gushyira imbere iterambere rirambye.

Perezida Kagame yifurije Mia Amor Mottley n’abaturage ba Barbados gukomeza gutsinda no kugera ku iterambere rirambye, agaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Umubano hagati y’u Rwanda na Barbados wagiye urushaho gukomera mu myaka ishize, by’umwihariko nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Barbados muri Mata 2022. Muri urwo ruzinduko, impande zombi zasinyanye amasezerano agamije kwagura ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Ibihugu byombi bihuriye kandi no kuba bigize Umuryango wa Commonwealth, ibintu byafashije mu kongera imikoranire ishingiye ku nyungu rusange n’intego zo guteza imbere imibereho y’abaturage. Hari kandi ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, ubuzima na siporo, burimo na gahunda zo guteza imbere tennis yo mu muhanda, ndetse no gusangira ubumenyi hagati y’inzego zitandukanye.

U Rwanda na Barbados byombi byagaragaje ko nubwo ari ibihugu bito ku buso n’umubare w’abaturage, bifite icyerekezo kinini cyo guteza imbere ubukungu no kuzamura imibereho myiza y’ababituye.

Author

Ads

ad

Previous Story

Uragura Ifi imwe wongezwe indi y’Ubuntu ku 8,000 Rwf ! Poromosiyo yashyiriweho abakundana kuri El Classico Beach Chez West

Latest from Izindi nkuru

Go toTop