advertising

Advertising

Jay Shetty yatangije icyo yise ‘Perfect Strangers Media’

2 hours ago

Jay Shetty usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umwe mu bakora ibiganiro byubaka roho z’abandi , yatangaje ko yatangije kompanyi nshya irimo Televiziyo yitwa Perfect Strangers Media, igamije gukora no gutangaza inkuru zifite imbaraga zigamije guhindura ubuzima bw’abantu binyuze muri filimi, televiziyo na podcast asanzwe akora.

Jay Shetty yavuze ko atari asanzwe atangaza amakuru nk’aya yafashe nk’akomeye cyane mu buzima bwe, ariko ko uyu munsi ari uwihariye cyane kuri we. Yagarutse ku rugendo rwe, avuga uko rwatangiye mu myaka 10 ishize, ubwo yashyiragaho videwo ye ya mbere kuri internet atazi aho byari kumugeza. Icyo gihe yakoreraga ‘Editing’ mu cyumba cye , yishimira ko abantu batanu gusa baza kumva ibyo atangaza gusa ngo bikaba bitandukanye cyane n’ubu.

Ayo mavidewo yagiye akwirakwira ku rwego rwo hejuru, ubutumwa bwe bugera ku bantu benshi ku Isi hose, bituma aba umwe mu bantu bakurikirwa cyane mu byerekeye ubujyanama mu buzima no gufasha abandi kubaho neza.

Uyu munsi, avuga ko afite imishinga myinshi iri gutegurwa muri binyuze muri Perfect Strangers. Muri iyo mishinga harimo; Filimi, televiziyo na podcast, binateganyijwe ko bishobora kuzajya binyura kuri NetFlix imaze kubaka izina.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze zikurikirwa n’abantu benshi Jay Shetty yanditse ati:”Tugiye kwibanda ku nkuru zifite imbaraga zo kubohora abantu,  kubafasha gukira ibikomere, gukura mu mitekerereze, kubaza ibibazo bikomeye by’ubuzima, no kwihuza n’abandi”.

Yakomeje avuga ko izina Perfect Strangers ryavuye ku cyizere ahorana cy’uko abantu bagenewe guhura no kugira icyo bafashanya buri wese agamije guhindura mugenzi we.

Jay Shetty asoza ashishikariza abantu kudategereza ko bazaba bafite buri kimwe cyose gikenewe  mu buzima ngo batere intambwe. Yibutsa ko kuba ufite intego, umuhate n’ukudacika intege ari byo bifasha kugera kure.

Yashimiye byimazeyo abamushyigikiye mu rugendo rwe, avuga ko iyi ari intangiriro gusa y’ibindi byinshi bigiye kuza.

Sherry azwiho kugira amagambo y’ubwenge , afasha kandi akubaka anagira inama buri wese umukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Namukurikiye kuva muri 2013 , aho yatambutsaga inkuru z’urukundo n’ibitabo yagiye yandika by’urukundo n’ubumenyi bufasha.

Kuva icyo gihe mukurikira , yamfashije kwiga byinshi mu buzima bw’urukundo ndetse no kubana neza n’uwo natekerezaga ko azaba uwanjye kandi nkakabya inzozi. Jay Shetty yashimiwe cyane n’abatari bake ku bwo kwagura imbago no gushaka kugera kuri benshi baruseho dore ko amaze gutangira ibiganiro n’ibyamamare bitandukanye.

Abo yaherukaga gukoresha harimo ; Michelle Obama umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kyle Jenner , Umunyamideri ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Will Smith n’abandi batandukanye.

jay Shetty n’umugore we Radhi Devlukia Shetty

Author

Ads

ad

Previous Story

Uburusiya bwahagaritse ikoreshwa rya WhatsApp burundu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Abatoza 688 bahataniye gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryakiriye ubusabe bw’abatoza 688 bashaka gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”. Ibi bije nyuma y’uko iyi
Go toTop