advertising

Advertising

Igifi cya rutura cyakoze urugendo rurerure rwatangaje inzobere mu by’inyamaswa zo mu nyanja

by February 13, 2026
2 hours ago

Igifi cya rutura cyo mu bwoko bwa ‘Humpback’ cyakoze urugendo rurerure rudasanzwe rwatangaje inzobere mu by’inyamaswa zo mu nyanja, aho cyavuye ku nkengero z’inyanja ya Pasifika muri Colombia kikaza kuboneka hafi ya Zanzibar muri Tanzania, ku ntera ya kilometero zigera ku 13,000.

Iki gifi cy’igitsina gabo cyari cyabonywe bwa mbere mu 2013 hafi y’umwaro wa Colombia. Nyuma y’imyaka ine, mu 2017, cyaje kongera kugaragara mu mazi yo mu Nyanja y’Abahindi hafi ya Zanzibar. Iri yimuka rya hano na hato ry’iyo fi rifatwa nk’imwe mu ngendo ndende cyane zigeze kwandikwa kuri ubu bwoko bw’amafi.

Inzobere mu bushakashatsi bw’inyamaswa zo mu nyanja, zirimo Ekaterina Kalashnikova wo muri Tanzania na Cetaceans Program, batangaje ko uru rugendo rurenze kure izisanzwe zizwi kuri ‘humpback. Bavuga ko bishoboka ko ari rwo rugendo rurerure kurusha izindi zose zigeze zandikwa kuri iri fi.

Hari impamvu zitandukanye zishobora kuba zarateye iri yimuka ridasanzwe. Muri zo harimo ihindagurika ry’ikirere rishobora kuba ryaragabanyije ibyo iyi fi yakuraga mu mazi yari isanzwe ibamo, bigatuma ishaka ahandi hari amafunguro ahagije. Indi mpamvu ishoboka ni iyo gushaka aho yororera cyangwa gushaka igitsina gore, kuko bene ayo mafi azwiho gukora ingendo ndende zo mu mazi ashyushye ‘Tropicals’ aho zororokera.

Ubusanzwe, amafi ya ‘Humpback’ aba mu nyanja zose zo ku Isi kandi azwiho kwimuka kurusha andi mafi manini. Buri mwaka ava mu mazi akonje cyane yegera poles aho abona ibiryo byinshi, akajya mu mazi ashyushye aho yororokera. Icyakora, gukora urugendo rurerure rungana gutya uhuza inyanja ebyiri zitandukanye ni ibintu bidasanzwe cyane.

Uru rugendo rugaragaza uburyo inyamaswa zo mu nyanja zishobora guhindura imyitwarire bitewe n’impinduka z’ibidukikije, kandi bikerekana ko hakiri byinshi byo kwiga ku mibereho y’ibi binyabuzima binini byo mu nyanja.

Isoko: BBC

Author

Ads

ad

Previous Story

Jay Shetty yatangije icyo yise ‘Perfect Strangers Media’

Next Story

Brazil: Imbwa n’Injangwe zemerewe gushyinguranwa naba Shebuja mu gihe bapfuye

Latest from Izindi nkuru

Go toTop