Abahanzi Bruce Melodie na Bwiza berekeje muri Uganda aho bagiye gukorera igitaramo kizaba tariki ya 15 Gashyantare 2026, mu kwizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka St. Valentin.
Ku wa 13 Gashyantare 2026, Bruce Melodie yahagurutse i Kigali ari kumwe n’itsinda ry’abamufasha mu muziki, barimo na Bwiza. Iki gitaramo kizabera mu nyubako ya Guvnor Club, imwe mu zikomeye mu myidagaduro muri Uganda.
Uretse gutarama, Bruce Melodie ateganya no kumenyekanisha indirimbo ye yise Pom Pom muri icyo gihugu, nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Kenya na Tanzania ayimenyekanisha. Ni igikorwa kiri mu rwego rwo gukomeza kwagura izina rye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ku ruhande rwa Bwiza, uru rugendo ruje rukurikira indi mishinga amaze iminsi akoraho, harimo indirimbo aherutse gukorana n’umuhanzikazi wo muri Uganda, Lydia Jazmine, yitwa Boda Boda. Ibi bigaragaza ubufatanye bukomeje kwiyongera hagati y’abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Uganda.
Hari kandi imikoranire ihamye hagati y’inzu zitunganya umuziki zireberera inyungu z’aba bahanzi, ari zo KIKAC Music ireberera Bwiza na 1:55 AM ireberera Bruce Melodie.
Byongeye kandi, Bruce Melodie afite indi gahunda y’ibitaramo azakorana na The Ben mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwegera abakunzi b’umuziki we.
Urugendo rw’aba bahanzi muri Uganda rugaragaza intambwe ikomeje guterwa n’umuziki nyarwanda mu kwaguka no kugera ku masoko yo mu karere.

