advertising

Advertising

Brazil: Imbwa n’Injangwe zemerewe gushyinguranwa naba Shebuja mu gihe bapfuye

by February 13, 2026
3 hours ago

Mu Mujyi wa São Paulo muri Brazil, hashyizweho itegeko rishya ryemerera amatungo yo mu rugo, nk’imbwa n’injangwe, gushyingurwa hamwe na ba nyirazo mu gihe bapfuye.

Iryo tegeko ryakomotse ku nkuru y’imbwa yitwaga Bob, yamaze imyaka myinshi iba hafi y’irimbi aho shebuja yashyinguwe. Iyo mbwa yakomeje kuguma aho, itegereje ko nyirayo yagaruka. Abagize umuryango wa nyirayo bageragezaga kuyijyana mu rugo, ariko yakomezaga gusubira ku irimbi.

Nyuma yo kuhaba igihe kirekire, yubakiwe akazu gato aho hafi kugira ngo ibe hafi y’aho Shebuja yashyinguwe . Igihe yapfaga mu 2021, nayo yashyinguwe iruhande rw’uwari nyirayo, bigaragaza ubusabane bukomeye bushobora kubaho hagati y’umuntu n’itungo rye kugeza ubu iryo tungo rigize agahinda gakomeye katashobora gutuma rimujya kure na nyuma yo gupfa kwe.

Umudepite Eduardo Nóbrega, umwe mu bagize uruhare mu gutegura iri tegeko, yavuze ko amategeko agomba kujyana n’imibereho y’abantu benshi bafata amatungo yabo nk’abagize umuryango.

Abayobozi ba Leta ya Brazil basobanura ko iri tegeko rigamije kubaha no kwemera isano  iri hagati y’abantu n’amatungo yabo baba bakiriho cyangwa bamaze gupfa.

Author

Ads

ad

Previous Story

Igifi cya rutura cyakoze urugendo rurerure rwatangaje inzobere mu by’inyamaswa zo mu nyanja

Next Story

LeBron James abaye umukinnyi wa mbere ukuze kurusha abandi wagize ‘Triple-Double’ mu mateka ya NBA

Latest from Hanze

Go toTop