Kubaka urugo rukomeye bisaba indangagaciro, imico myiza n’imitekerereze myiza iri ku rwego rwiza. Nubwo nta muntu utunganye, hari ibintu bigera ku munani cyangwa icumi bishobora kugaragaza ko umukobwa ashobora kuzavamo umugore mwiza ubereye umugabo we. Ibi bintu si ubwiza bw’inyuma, ahubwo ni imyitwarire, imitekerereze n’uko afata inshingano ze mu buzima bwa buri munsi.
1. Kubaha abandi: Umukobwa wubaha ababyeyi, abakuru n’abandi bose , abo aruta cyangwa abamuruta aba afite umutima wuje ikinyabupfura. Icyubahiro ni inkingi y’urugo, kuko gituma habaho ituze n’agaciro hagati y’abashakanye. Bityo twavuga ko kuba akora ibyo neza adahaswe bishobora kuzatuma aba umugore mwiza.
2. Kugira umutima w’impuhwe n’ubugwaneza: Ubugwaneza butuma umuntu yita ku bandi atabikoreshejwe ku gahato. Umukobwa ugira impuhwe aba ashoboye kwita ku muryango no kuwugirira neza.Bityo yaza umugore mwiza mu rugo akamenya kwita ku bantu bose.
3. Kwemera kuganira no kumva: Urugo rwiza rwubakwa n’abaganira. Umukobwa ushobora kuvuga ibitekerezo bye mu bwubahane kandi akanumva iby’abandi aba afite ubushobozi bwo gukemura amakimbirane mu mahoro.
4. Kuba umunyakuri: Ukuri ni umusingi w’icyizere. Umukobwa utinya kubeshya kandi wicisha bugufi iyo yakoze ikosa aba ashobora kubaka umuryango wuzuye icyizere.
5. Gufata inshingano: Umukobwa witangira amasomo, akazi cyangwa imirimo yo mu rugo aba agaragaza ko ashoboye kwihagararaho no gukora ibyo ashinzwe atabitegetswe buri gihe.
6. Kugira gahunda no kwitwararika: Umuntu ugira gahunda mu byo akora, uzi guteganya no kuzigama, aba ashobora gufasha umuryango gutera imbere no gukoresha neza umutungo.
7. Kwihangana no kugumana ituze: Ubuzima ntibubura imbogamizi. Umukobwa uzi kwihangana no kudahutira kurakara aba ashobora kurinda amahoro y’urugo igihe habayeho ikibazo.
8. Kugira icyerekezo cy’ubuzima: Umukobwa ufite inzozi n’intego aba azi aho ashaka kugana. Ibi bituma ashobora gufatanya n’uwo bazubakana kubaka ejo hazaza heza.
9. Gukunda no kwita ku bandi: Urukundo si amagambo gusa, ni ibikorwa. Umukobwa ugaragaza urukundo mu bikorwa bya buri munsi aba afite umutima wubaka.
10. Isuku n’ubwitange: Isuku y’umubiri, iy’ibidukikije n’ubwitange mu gukora ibyiza bigaragaza ko umuntu yifitiye agaciro kandi ashaka gutuma aho atuye haba heza.Umukobwa uzavamo umugore mwiza agaragazwa n’imico ye n’indangagaciro ze kuruta uko agaragazwa n’ubwiza bw’inyuma.
