advertising

Advertising

Umutoza wa APR FC yavuze ku mpamvu zatsinze ikipe ye imbere ya Al Hilal SC

by February 11, 2026
2 hours ago

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yatangaje ko mu gutsindwa na Al Hilal SC ibitego 2-0 byatewe ahanini n’ubwoko bw’umupira bakinnye, avuga ko wari woroshye ugereranyije n’uwo basanzwe bakoresha.

Ibi yabivuze nyuma y’umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026. Muri uwo mukino, APR FC yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko ntibyayibyara umusaruro.

Taleb yavuze ko yabajije abakinnyi be icyatumye badashyira mu izamu amahirwe babonye, maze bamubwira ko umupira wakoreshejwe wabagiraga imbogamizi.

Ati: “Iyo twaganiraga, bambwiye ko umupira wari woroshye cyane ugereranyije n’uwo tumenyereye. Ibyo nabyo byabaye imbogamizi, ariko hari n’ikibazo cyo kudahuza hagati y’abakinnyi.”

Uyu mutoza yanavuze ku cyemezo cyo kohereza umunyezamu Ishimwe Pierre gukorera imyitozo mu Intare FC, nyuma yo kunengwa cyane ku mukino banganyijemo na Bugesera FC ibitego 2-2. Yasobanuye ko byari mu rwego rwo kumuha umwanya wo kuruhuka mu mutwe no kongera kwiyubaka.

Ati: “Twaganiriye twemeranya ko aruhuka icyumweru, kuko yari atangiye gutakaza icyizere bitewe n’uko yavugwagaho byinshi n’itangazamakuru ndetse n’abafana.”

Nyuma y’uyu mukino, APR FC yahise iva ku mwanya wa mbere isubira ku wa kabiri n’amanota 37. Al Hilal SC yahise ifata umwanya wa mbere, nubwo APR FC ifite imikino itatu itarakina.

APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, yakira Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona, uzabera kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri n’igice.

Author

Ads

ad

Previous Story

Al Hilal SC yatsinze APR FC, yongera kuyobora urutonde rwa Shampiyona

Next Story

RUSIZI: Umukobwa yatawe muri yombi nyuma yo gukomeretsa umusore amushinja kumwima urukundo

Latest from Imikino

Go toTop