Umunyamerika IshowSpeed yatanguye benshi nyuma yo gutangaza ko amafaranga agera 1,162,000,000 Rwf ahembwa buri Kwezi kuri YouTube ye gusa ari make bigendanye n’imirimo aba yakoze kuri urwo rubuga. IshowSpeed yahise ahagarika gukoresha YouTube.
Nyuma yo kugabanuka kw’amafaranga IshowSpeed avuga ko ari make, yatangaje ko abaye afashe akaruhuko ko gukora ‘Streaming’. Ni amakuru yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga guhera ku wa 07 Gashyantare 2026 mu mashusho yashyize kuri Facebook ndetse na X.
Muri ayo mashusho, IshowSpeed yumvikana asa n’uwarakajwe n’uko yashyize imbaraga nyinshi mu byo akora amanywa n’ijoro ariko umusaruro we ukagera ku $800,000 buri Kwezi angana na 1,162,000,000 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yo gutangaza ayo magambo , IshowSpeed yagaragaje ko adashaka gufatwa nk’umunyabinyoma cyangwa umubeshyi icyakora nanone yemeza ko yagowe cyane no kubaka izo mbuga nkoranyambaga gusa ngo YouTube ikaba itangiye kujya imuhemba make.
$800,000 ni amafaranga menshi cyane yifuzwa na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube bikaba byaranatumye bamwe badashyigikira igitekerezo cye.
Ku rundi ruhande IshowSpeed agaragaza ko indi mpamvu yatumye aruhuka ari uko ibyo akora bimusaba imbataga nyinshi bityo ngo akaba akeneye ku ruhuka gusa abanda bahamya ko YouTube n’ubusanzwe itagira umuhanga bityo ko yatuza.
Mu gusoza ayo mashusho IshowSpeed ntabwo yigeze avuga igihe azamara muri ako karuhuko yihaye. Hari ibihuha bivuga ko IshowSpeed arimo guhunga akazi ke ko gukorera kuri YouTube nka ‘Streamer’.
IshowSpeed aherutse mu Rwanda aho yatembereye mu Birunga, muri Stade Amahoro n’ahandi aho yaganiriye n’abanyarwanda.
