Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Pop ku Isi, Britney Spears, yagurishije uburenganzira ku bihangano bye byose by’umuziki mu masezerano bivugwa ko yamwinjirije arenga miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 290 Frw).
Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru mpuzamahanga, aya masezerano yagiranye n’inzu yigenga icuruza kandi ikanacunga ibihangano by’abahanzi yitwa Primary Wave, ku wa 30 Ukuboza 2025. Nubwo ibisobanuro birambuye ku masezerano bitashyizwe ahagaragara, biravugwa ko akubiyemo indirimbo ze zose kuva yatangira urugendo rwe rwa muzika mu 1999.
Britney Spears abarirwa mu bahanzi bagurishije cyane mu mateka ya muzika, aho amaze kugurisha kopi zirenga miliyoni 150 ku Isi. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo “…Baby One More Time,” “Oops!… I Did It Again,” “Toxic,” na “Gimme More,” zamugize umwe mu bayoboye Pop mu mpera z’imyaka ya 1990 no mu ntangiriro z’iya 2000.
Iki cyemezo cye kije nyuma y’imyaka itari yoroshye ku buzima bwe. Mu 2021, yavuye mu maboko y’igenzura ry’amategeko (conservatorship) yari amazemo imyaka 13, aho ubuzima bwe n’umutungo we byagenzurwaga na se, Jamie Spears. Iyi gahunda yari yarateje impaka nyinshi ku Isi, hanashyirwaho ubukangurambaga bwa #FreeBritney bwamusabiraga uburenganzira busesuye.
Mu 2023, yasohoye igitabo cy’amateka ye yise The Woman in Me, cyakiriwe neza ku isoko, agaragazamo ibihe bigoye yanyuzemo ndetse n’uko atabashaga kwifatira ibyemezo ku muziki n’ubuzima bwe.
Mu ntangiriro za 2024, Britney yatangaje ko atazongera gusubira mu muziki nk’uko byahoze, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ashaka ubuzima bushya. Indirimbo ye ya nyuma ni “Hold Me Closer” yakoranye na Elton John mu 2022.
Primary Wave yaguze uburenganzira bwe isanzwe izwiho kugura no gucunga ibikorwa by’abahanzi bakomeye barimo Notorious BIG, Prince na Whitney Houston. Mu myaka yashize kandi, abandi bahanzi nka Bruce Springsteen, Justin Bieber, Justin Timberlake na Shakira na bo bagurishije uburenganzira ku bihangano byabo, mu masezerano y’amafaranga menshi.
Ibi bigaragaza impinduka iri kuba mu ruganda rwa muzika, aho abahanzi benshi bahisemo kubona amafaranga menshi ako kanya, naho inzu z’umuziki zigakomereza ku kubyaza umusaruro ibyo bihangano mu kwamamaza, filime, imikino n’ahandi.
Nubwo kugurisha uburenganzira ku bihangano bye bidahita bisobanura ko atazongera gukora indirimbo nshya, amagambo ye avuga ko ashaka kwitandukanya n’umuziki atuma benshi bakeka ko ashobora kuba yarafashe icyemezo cyo gusoza urugendo rwe nk’umuhanzi usohora ibihangano bishya.

Icyakora, izina rya Britney Spears rizakomeza kubaho mu mateka ya Pop, kubera indirimbo ze zagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’iyo njyana no kurema ibisekuru byinshi by’abafana ku Isi.