advertising

Advertising

Abatoza 688 bahataniye gutoza Amavubi

2 hours ago

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryakiriye ubusabe bw’abatoza 688 bashaka gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”.

Ibi bije nyuma y’uko iyi kipe imaze ukwezi idafite umutoza mukuru, following the departure of Adel Amrouche ukomoka mu Bubiligi, watandukanye na FERWAFA kubera impamvu zavuzweho kutubahiriza amasezerano y’akazi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, FERWAFA yavuze ko abatoza bose basabye bujuje ibisabwa, bityo igikorwa gikurikiraho kikaba ari ugusesengura dosiye zabo. Hazarebwa cyane impamyabumenyi bafite, uburambe mu gutoza, cyane cyane mu makipe y’ibihugu, ndetse n’uruhare baba baragize mu marushanwa akomeye nka CAN cyangwa Igikombe cy’Isi.

Iki cyiciro cyo gushaka umutoza mushya kiri kuba mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira imikino ya gicuti ya FIFA Series iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 31 Werurwe 2026.

Amavubi ari mu Itsinda rya mbere hamwe na Estonia, Grenada na Kenya, mu gihe Itsinda rya kabiri rigizwe na Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania.

FERWAFA itegerejweho gutangaza vuba umutoza uzahabwa inshingano zo gutegura ikipe y’igihugu muri aya marushanwa no mu yandi ateganyijwe mu bihe biri imbere.

Author

Ads

ad

Previous Story

Impamvu ukwiriye kurya ifunguro rya Saa Sita

Next Story

Britney Spears yagurishije uburenganzira ku muziki we wose

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop