advertising

Advertising

Ubuhamya bubabaje bw’umugeni mbere y’ubukwe bwo ku wa 14 Gashyantare

2 hours ago

Inkuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yateje impaka n’amarangamutima menshi, nyuma y’uko umugore witegura kurushinga ku wa 14 Gashyantare yemeye ko atwite inda ishobora kuba atari iy’umugabo agiye kurongora.

Uyu mugore, wifuje kuguma mu mazina ahishe, yasangije abantu ubuhamya bwe kuri X (Twitter), avuga ko ubukwe bwe buri hafi kuba, ariko ko umutima we wuzuye urujijo n’agahinda nyuma yo gutwita inda itari iy’umugabo we nyirizina.

Yavuze ko inkwano ze zarangije gutangwa, ndetse ko asanzwe abana n’umugabo we . Uyu mugabo azi ko atwite kandi yarabyishimiye cyane, yumva ko agiye kuba se w’umuntu ariko ngo ikibabaje ni uko uwo mwana atari uwe gusa ngo akaba ari nta makuru abifiteho.

Ariko uyu mugore yemeye ko iyo nda ishobora kuba ari iy’undi mugabo yakundanaga na we mu gihe cya mbere, atari iy’uwa mwambitse impeta y’urukundo. Ibi byatumye abantu benshi bibaza ku kuba yarahisemo guceceka, n’ingaruka zishobora guterwa no kubaka urugo rushingiye ku ibanga rikomeye nk’iryo.

Ubuhamya bwe bwatumye benshi bagaruka ku ndangagaciro zo kubwizanya ukuri, gukundana mu bwubahane, no gufata ibyemezo bikomeye mbere yo gushaka n’umuntu by’umwihariko ku bagabo kuko ngo baba bagomba kubanza kumenya neza ukuri k’uwo bagiye kubana icyakora abandi bagaraza ko bigoye kumenya umuntu.

Umugore yemeza ko umugabo wa mwambitse impeta ari intangarugero kuko ngo atajya amubwira nabi ndetse ngo amuha buri kimwe akeneye.

Mu buzima bw’urugo, ukuri ni inkingi ikomeye cyane. Kubaka urugo rushingiye ku kinyoma bishobora gutuma habaho umubabaro mwinshi kurushaho mu gihe kiri imbere, cyane cyane ku mwana utaravuka. Ni byiza ko umuntu afata umwanya wo kwisuzuma, akagira ubutwari bwo kuvuga ukuri n’ubwo byaba bigoye, cyangwa agafata icyemezo cyo gusubika ubukwe aho gutangira ubuzima bw’urugo bwuzuye ibinyoma. Ukuri kurababaza by’igihe gito, ariko kubeshya bikomeretsa ubuzima bwose.

Author

Ads

ad

Previous Story

Abagore gusa: Ni gute wagabanya uburakari bw’umugabo wawe warakaye cyane

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop