Priscy Ojo ukomoka muri Nigeria n’umugabo we Juma Jux wamamaye muri muzika ya Tanzania , bakoze ibirori byo kwishimira umwaka bamaze barushinze nk’umugore n’umugabo.
Juma Jux n’umugore we barushinze muri 2025 mu bukwe bw’agatangaza bwabereye muri Tanzania ndetse no muri Nigeria, bahuje imbaga ku wa 07 Gashyantare 2026 mu birori byari bibereye ijisho. Nyuma y’ibyo birori Priscy yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze yandika amagambo agaragaza ko we n’umugabo we bazabana iteka ryose ndetse anarenzaho amafoto.
Yanditse ati:”Umwaka umwe tubanye, iteka ryose turi kumwe”.
Muyandi mashusho n’amafoto bafashe, Juma Jux n’umugore we bitanye amafoto na ‘Style’ bya 2Pac Shakur na Janet Jackson mu 1990 na 1993. Ni amafoto yashimishije benshi Juma na Ojo bashimirwa uburyo bagaragaza ubuhanga mu mafoto yabo, by’umwihariko mu gushaka kugaragaza inkuru y’urwo bakundana.
Kuva muri 2025, ubukwe bwa Juma Jux bwakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye dore ko bwari ubukwe bwiza bwari bwuje imihango ya ‘Islam’ nyuma bakaza no kwibaruka imfura y’umuhungu bise ‘Prince Raheem Ayomide Mkambala’.
Ubutumwa bw’umugore wa Juma Jux ku mbuga nkoranyambaga bwatumye benshi mu byamamare babifuriza gukomeza kugira urugo rwiza. Muri abo hakaba harimo n’umubyeyi wa Priscilla Ojo wamamaye muri Cinema ya Nigeria nka Iyabo Ojo wabifurije kurambana.
Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria Enioluwa Adeoluwa na we yabasengeye abifuriza ibihe byuzuye urukundo , amahoro n’umugisha mu rugo rwe.