advertising

Advertising

Umunyamideri Gisele Bündchen yagaragaje impeta y’ubukwe ku nshuro ya mbere kuva arushinze

by February 8, 2026
2 hours ago

Gisele Bündchen, umunyamideli wamamaye ku rwego mpuzamahanga, yongeye kuvugwa cyane nyuma yo kugaragaza ku mugaragaro impeta y’ubukwe bwe ku nshuro ya mbere kuva yarushinga n’umutoza wa jiu-jitsu Joaquim Valente.

Ibi byabaye ubwo yafotorwaga ari gutwara igare mu mihanda yo mu mujyi wa Miami ari kumwe n’umwana we muto.

Mu mafoto yafashwe kuri uwo munsi, Gisele w’imyaka 45 yagaragaye yambaye imyambaro isanzwe igenewe siporo, irimo ikoti n’ipantalo by’ibara ryegereye umweru, yitakishije ingofero yo ku mutwe n’utwuma twa zahabu mu matwi.

Ku rutoki rwe rwo gushyingiranwa, hagaragaraga impeta ya zahabu, ari na bwo bwa mbere igaragajwe kuva yasezerana n’umugabo we. Umwana we w’umwaka umwe yari yicaye imbere ye ku igare, yambaye imyambaro irimo amabara yoroshye, ndetse yambitswe ingofero irinda umutwe, bigaragaza uko uyu mubyeyi yita ku mutekano w’abana be.

Gisele Bündchen na Joaquim Valente bashyingiranywe mu ibanga mu Ugushyingo 2025, mu birori byitabiriwe n’abantu bake bo mu muryango no mu nshuti za hafi. Byatangajwe ko bahisemo ubukwe bworoheje, butarimo gukangurira itangazamakuru, kuko Gisele yashakaga kubugira mu buryo bwihariye, bugendanye n’icyiciro agezemo mu buzima bwe.

Nyuma y’ukwezi gake basezeranye, muri Gashyantare, byamenyekanye ko bombi bakiriye umwana wabo wa mbere bahuriyeho, ariko izina rye ntiryahise ritangazwa ku mugaragaro. Gisele asanzwe afite abandi bana babiri yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, icyamamare mu mukino wa NFL Tom Brady, barimo umuhungu Benjamin n’umukobwa Vivian.

Nubwo izina ry’umwana muto ritarashyirwa ahabona, hari amakuru avuga ko izina rye rishobora kuba rifite ibisobanuro byihariye ku muryango, cyane ko Gisele yigeze kugaragara yambaye umwambaro urimo inyuguti zifatwa nk’imburabuzi y’amazina y’abagize umuryango we. Nanone hari amakuru aturuka mu itangazamakuru mpuzamahanga avuga ko izina rya kabiri ry’uyu mwana ari River.

Kugaragaza impeta y’ubukwe ku mugaragaro byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko Gisele Bündchen atangiye mu buryo bweruye icyiciro gishya cy’ubuzima bwe bwite, aho asa n’uwahisemo gutuza, kwita ku muryango no kugabanya kugaragara cyane mu ruhando rw’itangazamakuru n’ibirori bikomeye by’imyidagaduro.

Author

Ads

ad

Previous Story

Uganda: Umudepite aregwa kurebera amashusho y’urukozasoni

Latest from Imyidagaduro

Go toTop