advertising

Advertising

Nishimiye gutumirwa n’umukuru w’Igihugu ! Akari k’umutima wa Bruce Melodie

3 hours ago

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie, ni umwe mu bamaze kubaka izina mu buryo budasubirwaho ndetse mu Rwanda amaze kugaragaza ko ibyo asaba byo kwitwa numero ya mbere byatangira gutekerezwaho. Nyuma yo gutanga ikiganiro mu nama y’Umushyikirano, yagaragaje aka muri k’umutima.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze Bruce Melodie , yashimiye cyane umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame wamuhaye ubutumire bwo kwitabira Inama y’Umushyikirano yatangiye ku wa Gatanu Gashyantare 2026.

Mu magambo yanditse yanagarutse ku cyo kuba umuziki ushobora kuba akazi gahamye ku rubyiruko by’umwihariko gusa nanone ashimira Umukuru w’Igihugu. Bruce yagize ati:”Umuziki ni ‘Business’, ni isoko y’Ubukerarugendo, kandi ubasha guha akazi urubyiruko. Binyuze mu bufasha bwa Leta yacu, tuzakomeza gutanga umusanzu muri GDP kandi dutange ibirenze ku Rwanda”.

Ati:”Ndagushimiye Nyakubahwa Perezid awa Repubulika y’u Rwanda kubw’ubuyobozi bwawe bwiza”. Nyuma yo gutanga ubwo butumwa Coach Gael usanzwe amureberera inyungu na we yahise yandika ati:”Ibyo umuntu abibye nibyo azasarura”. Arenzaho izina rishya rya Bruce Melodie ikaba na HashTag ya 001 n’imitima.

Mu butumwa bwa Bruce Melodie bwabanjirije ubu , yari yabanje gushimira cyane, Umukuru w’Igihugu by’umwihariko anishimira ko yavuze izina rye ‘Bruce’ ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’abarimo Minisitiri w’Uburezi n’Umuvugizi Wungurije wa Guverinoma y’u Rwanda Uwera Jean Maurice.

Muri icyo kiganiro Bruce Melodie yasabye ko urubyiruko rw’u Rwanda rwahabwa amahirwe imbuga nkoranyambaga zikagirwa ‘Monetize’ bityo abazikoresha bakareka gusa kujya baba aho, basoma amakuru , banifotoza gusa ntacyo binjiza.

Mu gusubiza iki kibazo, H.E Paul Kagame, yasobanuye ko bigomba gukurikiranwa kandi bigashyirwa mu ngiro aho yasabye abo bireba gukora ‘Mobilization’ n’abagomba kwamamaza bakaba benshi nk’imbogamizi rukumbi bavuga ko ariyo yatumye u Rwanda rudashyirwa mu Biguhugu byemewe muri Facebook.

Bruce Melodie na Mutesi Scovia

Author

Ads

ad

Previous Story

Ni Iki Kihishe Inyuma Y’Inyigisho Ya Purgatoire Yigishwa Na Kiliziya Gatolika?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop