Ubunyobwa ni kimwe mu biribwa bikomoka ku mbuto byoroshye kuboneka kandi bikunzwe n’abantu benshi. Nubwo abantu benshi babufata nk’ifunguro risanzwe, ubunyobwa bufite akamaro gakomeye ku buzima bw’umubiri, by’umwihariko mu kongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro.
Ibi biterwa n’intungamubiri nyinshi buba burimo, zigira uruhare mu mikorere myiza y’imisemburo n’amaraso.
1.Ubunyobwa burimo proteyine nyinshi zifasha umubiri kubaka imitsi no kongera imbaraga rusange. Umugabo ufite umubiri utekanye kandi ufite imbaraga ahanini agira icyizere cyinshi mu buzima bwe by’umwihariko no mu gikorwa cyo gutera akabariro mu buriri hamwe n’uwo bashakanye.
Imbaraga zo mu mubiri zifasha no mu kongera ubushake bwo kwegera uwo mwashakanye, cyane cyane mu bihe by’umunaniro mwinshi aho uba wumva ugowe no kuba wamwegera.
2.Ubunyobwa bukungahaye ku binyabutabire nka ‘Zinc na ‘Magnesium. Zinc igira uruhare runini mu kongera no kugenzura umusemburo wa ‘Testosterone’ akaba ari wo musemburo w’ingenzi ugira ingaruka ku bushake bwo gutera akabariro ku bagabo. Iyo ‘Testosterone’ iri ku rwego rwiza, irari ririyongera, wowe mugabo ukagira imbaraga, n’imitekerereze ikaba nziza. Magnesium yo ifasha umubiri kugabanya umunaniro no kugira ituze, bigatuma umuntu yiyumva neza mu mubiri no mu mutwe.
Ikindi, ubunyobwa burimo amavuta meza (Healthy Fats) afasha amaraso gutembera neza mu mubiri wose, harimo no mu gitsina cy’umugabo. Iri tembera ryiza ry’amaraso ku mugabo ni ryo rifasha igitsina guhagarara neza no kugumana imbaraga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Iyo amaraso adatembera neza, ubushake n’ubushobozi bwo gutera akabariro biragabanuka.
Nanone kandi burya ubunyobwa burimo vitamine E, izwiho gufasha umubiri mu guhangana n’imihangayiko no kongera ubuzima bw’uturemangingo. Ibi bigira uruhare mu gutuma umugabo agira umutima mwiza, atuje kandi yumva yifitiye icyizere mu mubano w’urukundo n’uwo bashakanye.
Ubunyobwa ni ifunguro rifite akamaro kanini mu kongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro iyo buriwe mu rugero. Si umuti w’igitangaza, ariko bufasha umubiri kugira intungamubiri zikenewe, imisemburo igakora neza, amaraso agatembera neza, bityo ubushake n’imbaraga bikiyongera mu buryo bwa kamere.
Ubunyobwa twavuze haraguru , ni ububese abantu bateka mu mafunguro asanzwe nko mu isosi cyangwa se no kurya ubukaranze cyangwa budakaranze ariko hagendewe ku ngano yabwo. Uramutse ufite ikibazo watwandikira muri Comment box tukaza kugusubiza.

Isoko:Health now