Kurya ni imwe mu nkingi z’ingenzi zituma umubiri w’umuntu ugira imbaraga, ukabasha gukora neza no kwirinda indwara. Abantu benshi bakunda gutekereza ko kurya nijoro atari byiza, nyamara iyo byakozwe mu buryo bukwiye kandi bugenzuwe, bishobora kugira uruhare runini mu kubungabunga ubuzima bwiza.
Kurya nijoro si ikibazo ubwabyo, ahubwo ikibazo gishobora kuba ubwoko bw’ibiryo urya n’ingano yazo.
Kurya nijoro bifasha umubiri kubona intungamubiri ukeneye mbere yo gusinzira. Umubiri w’umuntu ntuhagarika gukora nijoro, kuko ni bwo ukora imirimo myinshi yo kwisanura, gusana utunyangingo twangiritse no kugarura imbaraga zakoreshejwe ku manywa. Iyo umubiri ugiye gusinzira udafite ingufu zihagije, ushobora kubura amahoro, gusinzira nabi cyangwa no kubyuka unaniwe.
Kurya ibiryo byoroshye nijoro bifasha umubiri kubona ingufu zituma iyo mirimo ikorwa neza.
Kurya nijoro bifasha kurinda inzara ikabije ishobora kubangamira ibitotsi. Umuntu ugiye kuryama ashonje cyane ashobora kubyuka kenshi, akamererwa nabi cyangwa akagira uburakari.
Ibi bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe ndetse no ku mikorere y’umubiri ku munsi ukurikira. Kurya ifunguro rito rijyanye n’igihe nijoro bishobora gutuma umuntu asinzira neza kandi akabyuka afite umutuzo.
Ikindi, twavuga ni uko kurya nijoro bifasha kugenzura inshuro no kubahiriza inshuro umuntu arya ku munsi ukurikiraho bigendanye n’ibyo yaraye ariye.
Umuntu utariye neza nijoro ashobora kuramuka afite inzara nyinshi, bityo akarya ibirenze urugero mu gitondo cyangwa ku manywa. Ibi bishobora gutuma atitaho ubwoko bw’ibiryo ahisemo, akibanda ku byo ahuye na byo gusa. Kurya nijoro mu rugero bituma umuntu arya ahagije kandi mu buryo bwateguwe.
Nyamara, ni ngombwa kumenya ko kurya nijoro bikwiye gukorwa mu buryo bwitondewe. Ibiryo birimo amavuta menshi cyangwa isukari nyinshi, bishobora guteza ibibazo by’igogora no kubangamira ibitotsi. Ahubwo, ibiryo byoroshye kandi bifite intungamubiri ni byo byifuzwa.
Kurya nijoro ni ingenzi iyo byakozwe mu buryo bukwiye. Bigira uruhare mu gutuma umubiri umera neza, ugasinzira neza kandi ugakora imirimo yawutegetswe mu gihe cy’ikiruhuko. Icy’ingenzi si igihe cyo kurya gusa, ahubwo ni amahitamo meza y’ibiryo n’ingano yabyo.

Isoko: Lovehealthlife