Mu ijoro ryo ku wa 04 , rishyira 05 Gashyantare 2026 nibwo umuhanzi Harmonize yambitse impeta Frida Kajala amusaba niba yakwemera kumubera umugore undi na we abyemera atazuyaje.Aba bombi baherukaga kuvugwa mu rukundo rushya ubwo buri wese yashyiraga hanze amafoto bari kumwe akarenzaho amagambo y’urukundo.
Mu butumwa bwahuranyije bwaherekeje amafoto y’igikorwa cyo kwambika impeta, Harmonize yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze , yanditse ati:”Urukundo nguha rurangarukira kubera ko ndagukunda , hanyuma nkikunda cyane. Ndatekereza iterambere , gukira no ku kwitaho cyane nahoze mbigenza gake ariko byibura ndimo kubisatira”.
Harmonize yakomeje agira ati:”Iyo ngize aho ngera, burya mba nshaka gukora ikintu gifite umumaro kandi gifite icyo gisigira ubuzima bwanjye. Kugira ngo nkomeze nkwiyegereze rero, ngiye gusubira muri gym kugira ngo ujye unyumva birenzeho kandi ni wowe untera imbraga mu buzima bwanjye”.
Harmonize yagaragaje ko mu rukundo rwe na Frida ari we uba wumvuka cyane kumurenza , agaragaza ko atari we wenyine wigize uwo ari we ahubwo ko na Frida Kajala hari uruhare rwe mu byerekeye kuba umugabo uhamye ushikamye.
Yakomeje amwita ‘Umugore we’ aho yanditse ati:”Ubu ndubashywe cyane kubera wowe rukundo. Rero , kugukunda no ku kubaha ntabwo bikiri isezerano”.
Mbere y’uko Harmonize aterura igitabo cy’urukundo akagishyira ku mbuga nkoranyambaga ze, Frida Kajala yamubanje maze amubwira ko ahazaza habo bombi ari burundu.
Mu magambo make cyane Frida Kajala yanditse ati:” Harmonize na Kajala iteka ryose”.
Nyuma y’amagambo yuje urukundo bateranye , buri wese yarengejeho umutima n’impeta ndetse arenzaho ‘Iteka ryose’.



