Mu buzima bwa buri munsi, imyambaro ni kimwe mu bigaragaza umuco, imideli n’ubwiza bw’umuntu. Abagore benshi bakunda kwambara ipantaro zibahambiriye cyane bitewe n’uko zigaragaza neza ikimero cyabo cyangwa bigaterwa n’uko ariyo igezweho nyamara burya si byiza nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
Nubwo biba bimeze bityo ariko, kwambara ipantaro iguhembiriye cyane bishobora gutera ibibazo bitandukanye ku buzima bw’umugore, cyane cyane mu buryo bwihishe abantu benshi batabasha kwiyumvisha.
Kimwe mu byago bikomeye byo kwambara ipantaro ibahambiriye cyane ni ibibazo by’isuku n’ubuzima bw’ahari imyanya ndangagitsina.
Iyo imyambaro ifashe umubiri cyane, ibangamira umubiri ntubashe guhumeka neza igatuma urushaho gushyuha cyane. Ibi bituma bagiteri na ‘fungus’ byoroherwa no gukura, bigateza indwara zifata mu myanya ndangagitsina, zirimo infections zitera kubyimba k’umubiri, kubabara no kugira ururenda rutari rusanzwe cyane cyane mu myanya y’ibanga nk’uko amasoko dukesha iyi nkuru abitangaza.
Ikindi kibazo gishobora guterwa n’iyi myambaro ni ukubuza amaraso gutembera neza. Ipantaro iguhembiriye cyane ishobora gukandamiza imitsi n’imiyoboro y’amaraso, cyane cyane mu nda no mu bibero. Ibi bishobora gutera kuribwa mu nda yo hasi, kunanirwa kw’imitsi no kugira uburibwe buhoraho ku bagore bayambara igihe kirekire.
Kwambara ipantaro ifashe umubiri cyane kandi bishobora kugira ingaruka ku mubiri wawe ahagaragara, cyane cyane ku mugongo n’ahandi. Iyo ipantaro ikanda cyane ikibuno, ishobora guhungabanya imiterere isanzwe y’umubiri igihe umuntu yicaye cyangwa agenda. Ibi bishobora gutuma umugore agira ububabare bw’umugongo cyangwa akagira umunaniro ufatiyeho nyamara nta kazi kadasanzwe yakoze.
Hari kandi ingaruka zijyanye n’imikorere isanzwe y’impyiko n’igogorwa ry’ibiribwa. Iyo ipantaro ikandamije cyane mu nda, bishobora guteza ikibazo cyo kunanirwa guhumeka neza mu nda, bigatuma igifu kibabara, umuntu akagira isesemi cyangwa akumva mu nda ntabwo bimeze neza nyuma yo kurya.
Nubwo ipantaro iguhambiriye ishobora kugaragara neza mu maso y’abantu cyangwa ikajyana n’imideli y’iki gihe, ni ngombwa ko abagore babanza gutekereza ku buzima bwabo mbere ya byose.
Kwambara imyambaro ibereye umubiri, itabangamira amaraso, umwuka n’isuku, ni ingenzi mu kwirinda indwara no gukomeza ubuzima bwiza. Imideli si mibi, ariko ubuzima bw’umugore bugomba guhabwa umwanya wa mbere.
Isoko: Healthline