advertising

Advertising

Nicki Minaj yanenze Trevor Noah nyuma y’amagambo yamuvuzweho muri Grammy Awards

by February 4, 2026
3 hours ago

Umuhanzikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Nicki Minaj, yagaragaje ko atishimiye na gato amagambo yamuvuzweho na Trevor Noah wari uyoboye ibirori bya Grammy Awards 2026 byabaye ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa Mbere, Minaj yagaragaje ko yababajwe n’ibyamuvuzweho, agaragaza ko yiringiye Imana mu guhangana n’ibyamubayeho. Yavuze ko atemera gusuzugurwa cyangwa kugirwa igikoresho cy’urwenya rumutesha agaciro, ashimangira ko icyubahiro cye n’icy’Imana adashobora kubigira ibisanzwe.

Aya magambo ye yaje akurikiye igice Trevor Noah yakoresheje atangiza ibirori bya Grammy Awards, aho yakoresheje amagambo menshi mu mvugo y’urwenya agaruka ku izina rya Nicki Minaj no ku kudatitabira kwe ibyo birori. Icyo kiganiro cyafashwe na benshi nk’urwenya rusanzwe, ariko ku rundi ruhande bamwe babifashe nk’isesereza ridakwiye.

Mu ijambo rye, Trevor Noah yifashishije amagambo yo kugereranya no gutebya, anariranya n’ibiganiro bya politiki n’ibitekerezo bivugwa ku muhanzi Nicki Minaj muri iyi minsi, ibintu byatumye hagaragara impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

Aya makuru yongeye kubyutsa impaka zari zisanzweho nyuma y’uko Nicki Minaj aherutse kugaragara mu birori bya AmericaFest mu mpera za 2025, aho yavugiye amagambo agaragaza ko ashyigikiye Donald Trump, bikaba byarakuruye kunengwa no kugibwaho impaka n’abantu batandukanye.

Nubwo Trevor Noah yari ari mu nshingano ze za nyuma zo kuyobora Grammy Awards, amagambo ye ntiyabaye igihamya cy’uko bose bashobora kuyafata kimwe, kuko hari abamushyigikiye bavuga ko yari agamije gusetsa gusa, mu gihe abandi bashyigikiye Nicki Minaj bagaragaza ko yarenze imbibi z’urwenya.

Ku ruhande rwe, Nicki Minaj akomeza kugaragaza ko yabonye ibyo yabayeho nk’igikorwa kimutesha agaciro, aho avuga ko atemera gufatwa nk’icyitso cy’urwenya, kabone n’iyo byaba byakorewe ku rubyiniro mpuzamahanga nka Grammy Awards.

Author

Ads

ad

Previous Story

Pastor Aloys Uwakarema asaba Abakristo kugaragaza ukwizera mu mibiri yabo yose

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop