advertising

Advertising

Frida Kajala yatomoye Harmonize amusezeranya kuzabana iteka

2 hours ago

Nyuma y’igihe gito Harmonize na Frida Kajala bavugwa mu rukundo ku nshuro ya Kabiri, Frida Kajala yafashe iya mbere yemeza atazuyaje ugusubirana kwabo ndetse anamusezeranya ko bazabana mpaka Yesu agarutse.

Ubwo Harmonize na Frida Kajala bakundanaga byari ibicika kuko urukundo rwabo rwagereranywaga n’umuriro w’igishyita. Abo bombi barakundanye kugeza ubwo umwe yishushanyijeho isura y’undi kubera ingano y’urwo yamukundaga.

N’ubwo ari uko byari bimeze ariko ntabwo hateye Kabiri kuko bahise batandukana nabi nyuma y’Amezi abiri gusa bari bamaze bemeje ko bakundana mazeĀ  babwirana amagambo menshi arimo no gusebanya ndetse buri wese agerageza kubaho adafite undi ariko amaherezo yaje kuba mu nzu mugani w’Abanyarwanda.

Mu minsi yatambutse Harmonize yashyize hanze amafoto ndetse n’amashusho aca amarenga yo kuba agikundana na Frida Kajala yari yarishushanyijeho ariko ntibyaca igikuba. Ibyo byaje gushimangirwa na Friday Kajara , weruye akemeza ko agikunda umukunzi we Harmonize.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse ati:”Harmonize na Kajala iteka ryose”. Nuko arenzaho imitima n’impeta (Emoji).

Benshi babahundagajeho imigisha ndetse bagaragaza ko ari igisobanuro cy’urukundo rw’ukuri rutajya rusaza ahubwo ko rukoka impanuka zose.

Nyuma ya Frida Kajala, Harmonize yagerageje kwikuramo Kajala maze ashaka abo kumusimbura barimo abakobwa bari mu kigero cye ariko biranga biba iby’ubusa bose bagatandukana hadateye kabiri.

Muri 2021, nibwo Harmonize yemeje ko n’ubwo yatandukanye na Kajala, ariko we n’umukobwa we Paulah , bazaguma ari ntasimburwa mu mutima we dore ko byanavuzwe ko yakundanaga n’umwana na nyina.

Iteka urukundo rwa Harmonize na Kajala rufata indi ntera iyo umunsi witirirwa abahararanye wegereje bikagereranywa n’uko bishobora kuba ari umupango wo gushakira Views indirimbo nshya.

Author

Ads

ad

Previous Story

Uzwi nka Dj Toxxyk yajuriye, akomeza guhakana gukoresha ibiyobyabwenge

Next Story

Abanyeshuri bashyizwe igorora ! Menya aho wakorera Internship kandi heza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop