advertising

Advertising

“Ubutwari si amateka basoma gusa” ! Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène

by February 1, 2026
3 hours ago

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko ubutwari butagomba gufatwa nk’amateka yo gusoma mu bitabo gusa, ahubwo ko ari indangagaciro zigomba kuranga Umunyarwanda mu mibereho ya buri munsi.

Yibukije cyane cyane urubyiruko ko ubutwari ari umurage ukwiye kubaho mu bikorwa, mu myitwarire no mu byemezo bya buri munsi.

Ibi yabivugiye mu gitaramo cyo kwizihiza no gusingiza Intwari z’Igihugu cyabaye mu ijoro ryo ku wa 1 Gashyantare 2026, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari. Iki gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo, cyitabirwa n’abantu batandukanye bakurikiye ibikorwa byacyo imbonankubone ndetse n’abandi babinyujije mu ikoranabuhanga.

Mu butumwa yatanze, Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’Iterambere” idakwiye gufatwa nk’amagambo meza gusa, ahubwo igomba kuba ishingiro ry’ibikorwa by’Abanyarwanda bose.

Yagaragaje ko iyi nsanganyamatsiko igaragaza neza aho Igihugu cyavuye, urugendo cyanyuzemo n’icyerekezo gifite mu kubaka ejo hazaza.

Yakomeje ashimangira ko ubutwari ari umurage ukomoka ku bakurambere b’Abanyarwanda baranzwe no kwitanga no kurwanira u Rwanda kuva rwahangwa. Yavuze ko abo bantu bagomba guhora bibukwa kandi bagahabwa icyubahiro, kuko ari bo bagize uruhare runini mu kubaka igihugu.

Minisitiri Dr Bizimana kandi yagaragaje ko muri iki gihe, ubutwari bufite isura nshya ishingiye ku kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Yibukije ko buri Munyarwanda afite inshingano yo kugira uruhare mu kubaka igihugu, cyane cyane binyuze mu kwirinda imyitwarire mibi ishobora gusenya ibyagezweho.

Yongeyeho ko kubungabunga amateka n’indangagaciro z’igihugu bitari inshingano z’inzego za Leta gusa, ahubwo ko ari inshingano ya buri wese. Yashishikarije abaturage, by’umwihariko urubyiruko, guharanira kuba intwari z’ukuri zigaragaza ubutwari mu mirimo yabo ya buri munsi.

Iki gitaramo cyasusurutswe n’abahanzi batandukanye barimo Jazz Band, Bwiza, Urukerereza, Uragangazi na Kitoko, aho bose batanze ubutumwa bugaragaza urukundo bafitiye Igihugu no guhamagarira Abanyarwanda kuba intwari zubaka ubumwe. Kitoko yibukije ko ejo hazaza h’u Rwanda ruri mu maboko y’Abanyarwanda ubwabo, abasaba kwitwara nk’abantu bafashe inshingano zo kurinda no guteza imbere Igihugu cyabo.

Igitaramo cyari gifunguye kuri buri wese kandi kwinjira byari ubuntu, bituma cyitabirwa n’abantu benshi aho cyabereye muri Camp Kigali. Cyabaye umwanya wo kwibuka Intwari z’Igihugu no kongera kwibutsa Abanyarwanda ko ubutwari atari amateka yo gusoma gusa, ahubwo ari indangagaciro zigomba kubaho mu buzima bwa buri munsi.

Author

Ads

ad

Previous Story

Papa Sava yendaga kurira ubwo yatunguzwaga impano idasanzwe mu birori byo kwizihiza imyaka 30 amaze muri cinema

Next Story

Ba-RG batsinze Special Forces batwara igikombe mu mikino ya Gisirikare

Latest from Izindi nkuru

Menya Intwari z’u Rwanda

Intwari ni umuntu uharanira kugera ku ntego yiyemeje, akabikora abikuye ku mutima kandi bigatanga umusaruro ugirira abandi akamaro. Ibyo bikorwa bikorwa mu bwitange, mu
Go toTop