advertising

Advertising

Menya Intwari z’u Rwanda

by February 1, 2026
3 hours ago

Intwari ni umuntu uharanira kugera ku ntego yiyemeje, akabikora abikuye ku mutima kandi bigatanga umusaruro ugirira abandi akamaro.

Ibyo bikorwa bikorwa mu bwitange, mu kwihangana no mu ndangagaciro zirangwa n’ubupfura, aho intwari yirinda ubugwari n’uguhemuka ku cyo yizeraga, n’iyo byaba bimusabye gutanga igitambo gikomeye.

Mu Rwanda, Intwari z’Igihugu zigabanyijemo ibyiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi, bitewe n’urwego n’ubwiza bw’ibikorwa byaziranze.

Icyiciro cy’Imanzi kigizwe n’Intwari z’ikirenga zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe by’ubwitange bukomeye, byagize akamaro kanini ku Gihugu no ku Banyarwanda muri rusange. Muri iki cyiciro hashyirwa Intwari zitakiriho zirimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi.

Maj Gen Fred Gisa Rwigema yayoboye Ingabo za FPR Inkotanyi mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, arugiramo uruhare rukomeye anarugwamo. Yaharaniye guca ubuhunzi, kurengera uburenganzira bwa muntu no kugarura icyizere n’icyubahiro cy’Abanyarwanda, bituma aba icyitegererezo cy’ubwitange n’ubutwari.

Icyiciro cy’Imena kigizwe n’abantu bagaragaje ibikorwa bidasanzwe by’ubumuntu n’igitambo gikomeye bagiriye Igihugu, bakabera abandi urugero rwiza. Muri bo harimo Umwami Mutara III Rudahigwa waranzwe n’imiyoborere ishingiye ku rukundo n’uburinganire. Yashyizeho uburyo bwo gushyigikira uburezi bw’abana b’Abanyarwanda, avanaho imirimo y’agahato, agenera abakene imitungo, kandi agira uruhare runini mu guharanira ubwigenge bw’u Rwanda.

Muri iki cyiciro kandi harimo Rwagasana Michel wagize uruhare mu buyobozi bw’Igihugu mu gihe cy’ubukoloni, akarangwana no kurwanya amacakubiri no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, aho yanze gukoresha ububasha bwe ku nyungu ze bwite, ahubwo agaharanira ineza rusange n’ubutabera, bituma anicwa azira izo ndangagaciro.

Madamu Uwiringiyimana Agathe na we abarirwa mu Ntware z’Imena kubera ubutwari n’ubunyamwuga yagaragaje mu mirimo ya Leta, cyane cyane mu rwego rw’uburezi. Yarwanyije akarengane n’ivangura, ahangana n’abashakaga gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aza no kwicwa azira gukomera ku mahame ye.

Sr Niyitegeka Félicité yagaragaje urukundo n’ubutwari budasanzwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yanze gutandukanya abo yari arinze, akemera kubaheranamo aho kubatererana. Ibyo byatumye yitangira abandi, aba intwari y’ukuri.

Abanyeshuri b’i Nyange na bo bashyizwe mu cyiciro cy’Imena kubera ubutwari bagaragaje ubwo bihakanye ivangura bashyizweho n’abacengezi mu 1997, bakemeza ko bose ari Abanyarwanda. Iryo jambo ryabo ry’ubumwe ryabaviriyemo urupfu n’inkomere, ariko ribasigira icyubahiro gikomeye mu mateka y’Igihugu.

Icyiciro cy’Ingenzi ni icy’Intwari zigishakirwa ibimenyetso, aho hakomeje gukorwa ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane abagomba kugishyirwamo hashingiwe ku bikorwa by’indashyikirwa bakoze ku nyungu z’u Rwanda.

Mu gusoza, Intwari z’Igihugu ni inkingi y’indangagaciro z’Abanyarwanda. Zitwigisha gukunda Igihugu, kwitangira abandi no guharanira ubumwe n’ubutabera, bikaba inshingano za buri Munyarwanda kuzirikana no kuzikurikiza.

Author

Ads

ad

Previous Story

Ba-RG batsinze Special Forces batwara igikombe mu mikino ya Gisirikare

Next Story

Ni gute agakingirizo gafungurwa mu buryo butekanye?

Latest from Izindi nkuru

Go toTop