advertising

Advertising

“Ibyacu birenze urukundo” ! Umuhanzi Mistaek na mugenzi we Musoni Nicole basobanura umubano wabo udasanzwe

by February 1, 2026
2 hours ago

Mu minsi ishize, amazina ya Mistaek na Musoni Nicole yakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kubera umubano udasanzwe ubera hagati yabo.

N’ubwo bagenda bavugwa nk’abantu baba mu rukundo, aba bahanzi bombi ntibarigera babyemeza ku mugaragaro cyangwa ngo babyamaganire kure, ahubwo bahitamo kwerekana ko bahujwe n’isano irenze gusobanurwa n’urukundo rusanzwe.

Mu kiganiro cyihariye bagiranye n’itangazamakuru, bahamije ko imikoranire yabo mu muziki ari yo yabanje kubahuza, ariko uko bakomeje kwegerana ari na bwo baje gusanga hagati yabo hari umubano wihariye bagereranya n’ubw’impanga.

Ibi babivuze mu gihe banatangazaga indirimbo nshya bahuriyemo bise What It Is, yasohotse mu mpera za Mutarama 2026, ikaba iri mu zigize umushinga wa album bitegura gushyira hanze.

Mistaek yasobanuye ko kuba bafitanye umubano wihariye bishingira ku mateka y’imiryango yabo, aho basanze bafite isano yakira i Burundi kuva kera. Yavuze ko ibi byabatunguranye cyane, ndetse biza kugera aho ababyeyi batangiye kubigenderaho babagira inama yo kwitonda, bagaharanira kumenya neza inkomoko y’iryo sano rishobora kuba rirenze uko babitekerezaga.

Uyu muhanzi yagaragaje ko nubwo bakundana mu buryo bwa kimuntu, kuba babita “urukundo” atari cyo kintu cy’ingenzi kuri bo. Ahubwo ashimangira ko kumvikana, gufashanya no gusangira icyerekezo aribyo byubakiyeho umubano wabo. Ibi na Nicole Musoni yabihujeho avuga ko uburyo babanye n’uko bafatanya mu muziki birenze ibisobanuro by’urukundo abantu bakunze gusobanura.

Aba bombi banagaragaje ko kutita cyane ku byo abantu bavuga bibafasha gukomeza akazi kabo neza, kuko basanzwe bazi ko kuba mu myidagaduro bijyana n’ibihuha byinshi. Nicole yavuze ko Mistaek ari umusore w’intangarugero, wubashywe kandi uhuje na we umuco n’imyumvire, bikaba bimwe mu byatumye bakorana neza umuziki.

Mistaek na we yashimye imico n’ubwiza bya Nicole, agaragaza ko ari umwe mu bakobwa benshi bakundwa kandi bashimwa, bityo iby’urukundo abantu babihuza n’akazi kabo gusa bigakomeza kuba urwitwazo rwo kubavugaho.

Mu bijyanye n’umuziki, aba bahanzi bamaze kugira ububiko bw’indirimbo nyinshi bakoranye zirenga 40, aho bateganya kuzatoranyamo izizajya kuri album bahuriyeho bise 2Wins. Iyo album biteganyijwe ko izasohoka mu minsi iri imbere, mu gihe izindi ndirimbo bazajya bazisohora gahoro gahoro.

Musoni Nicole, wari usanzwe atuye muri Canada aho yakoreraga umuziki kandi akanakorana n’inzu ikomeye ya Roc Nation, yemeje ko yamaze gufata icyemezo cyo gusubira gukorera umuziki mu Rwanda. Yagaragaje ko nubwo agifite aho ahuriye na Canada, yumva akwiye kongera kwiyubakira umwuga we mu gihugu cye.

Mu gusoza, Mistaek na Musoni Nicole bashimangira ko nubwo buri wese afite imishinga ye bwite, bazakomeza no gufatanya mu mishinga ihuriweho. Bityo abakunzi b’umuziki nyarwanda bashobora kwitegura ibihangano byinshi bitandukanye bizagenda bisohoka mu gihe kiri imbere.

Author

Ads

ad

Previous Story

Ni gute agakingirizo gafungurwa mu buryo butekanye?

Next Story

Ntabwo birangiriye aha! Regis yageneye ubutumwa bwihariye uwahoze ari umukunzi we Micky wakoze ubukwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop