Ikipe y’Abasirikare barinda Abayobozi Bakuru b’Igihugu, Republican Guard (RG), yegukanye igikombe cy’imikino ya gisirikare nyuma yo gutsinda iya Special Operation Forces igitego 1-0, mu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026. Iri rushanwa ryari ryarateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Gashyantare.
Imikino ya gisirikare y’uyu mwaka yari imaze igihe ikinwa, aho yatangiye mu mpera z’umwaka wabanje, ikinirwa mu mikino irindwi itandukanye irimo umupira w’amaguru, volleyball, basketball, netball, handball, kumasha n’imikino ngororamubiri. Amakipe atandukanye yo mu Ngabo z’u Rwanda yagiye ahangana mu byiciro bitandukanye kugeza hamenyekanye ayageze ku mikino ya nyuma.
Republican Guard yageze ku mukino wa nyuma isezerera Ishuri rya Gisirikare rya Nasho, mu gihe ikipe ya Special Operation Forces yo yasezereye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako. Ibyo byombi byatumye haba umukino wanyuma wari utegerejwe n’abakunzi ba siporo ya gisirikare.
Umukino nyir’izina watangiye amakipe yombi yigengesereye, bakinira cyane mu kibuga hagati, buri ruhande rushinga imbaraga mu kwirinda gutsindwa. Nyuma y’iminota mike, RG yatangiye kubona icyizere cy’umukino, isatira ishaka igitego.
Ku munota wa 40, habaye ikosa mu rubuga rw’amahina rwa Special Operation Forces, bituma umusifuzi atanga penaliti. Iyo penaliti yatsinzwe neza na kapiteni wa RG, atsindira ikipe ye igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino. Igice cya mbere cyarangiye RG ifite igitego kimwe ku busa.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Special Operation Forces yongeye mu kibuga ifite imbaraga n’intego yo kwishyura. Yagerageje gusatira kenshi izamu rya RG, ariko ikomeza kugorwa no kubona uburyo bufatika bwo gutsinda. Nubwo umukino wagiye ugenda utuza mu minota ya nyuma, nta mpinduka zabaye ku ntsinzi yari yabonetse mu gice cya mbere.
Umukino warangiye Republican Guard itsinze Special Operation Forces igitego 1-0, ihita yegukana igikombe cy’irushanwa ry’imikino ya gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda. Iryo serukiramuco ryitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Gisirikare n’izindi nzego za Leta, barimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’abandi banyacyubahiro.

Mu yindi mikino yabaye kuri uwo munsi, mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Military Police Brigade yegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru nyuma yo gutsinda Rwanda Air Force. Mu volleyball, Republican Guard nayo yatwaye igikombe, mu gihe mu mukino wa basketball, igikombe cyegukanywe n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Iyi mikino yasize ishimangiye uruhare rwa siporo mu guhuza abasirikare, kubaka umubano no kwimakaza indangagaciro z’ubutwari, ubufatanye n’umutekano biranga Ingabo z’u Rwanda.
