Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer yatangaje ko u Bushinwa bwakuyeho ibihano byose ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza batandatu bakiri mu nshingano, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Xi Jinping.
Mu kiganiro yahaye BBC ari i Shanghai, Sir Keir yavuze ko ibihano birimo ugukumirwa ku ngendo ndetse n’ibindi bihano byose byari byafatiwe abo bagize Inteko Ishinga Amategeko bitagikurikizwa, barimo Abadepite bane bo mu Ishyaka ry’Aba Conservatives n’abagize Inteko Ishinga Amategeko Nkuru (House of Lords) babiri.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibi byagezweho bishimangira uburyo yakoresheje, agaragaza ko uruzinduko rwe mu Bushinwa rwatanze amahirwe yo kuganira ku rwego rw’abakuru b’ibihugu ku bibazo bikomeye ibihugu byombi bifitanye.
Ariko mu itangazo ryashyizwe hanze, abo badepite n’abagize Inteko Nkuru bagizweho ingaruka n’ibihano by’ubushinwa bavuze ko batifuza gukoreshwa nk’icyuma cy’ivunjisha mu biganiro, kandi ko bahitamo gukomeza kuba mu bihano.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yagize iti: “Impande zombi zumvikanye mu mahame rusange gusubukura imikoranire isanzwe hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.
Ubushinwa bwishimiye kwakira abagize Inteko Ishinga Amategeko b’u Bwongereza bafite ubushake bwo gusura Ubushinwa kenshi no kwibonera Ubushinwa nyabwo.”
Ubushinwa bwari bwarashyizeho ibi bihano muri 2021. mu bagizweho ingaruka harimo abadepite bo mu Ishyaka ry’Aba Conservatives barimo Sir Iain Duncan Smith, Nusrat Ghani, Tom Tugendhat, Neil O’Brien, na Tim Loughton uyu ariko akaba atakiri mu Nteko Ishinga Amategeko.
Harimo kandi umunyapolitiki wo mu ishyaka ry’Abakozi (Labour party) uri mu Nteko ishingamategeko, Baroness Kennedy, na Lord Alton wigenga (crossbencher). Bose ni abanyamuryango b’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko ku Bushinwa (Inter-Parliamentary Alliance on China).
Babujijwe kwinjira mu Bushinwa, Hong Kong na Macau, imitungo yabo iri mu Bushinwa yarafatiriwe, kandi abaturage n’ibigo by’Abashinwa babujijwe gukorana na bo mu bucuruzi.Icyo gihe, uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yavuze ko abafatiwe ibi bihano “barimo kumurikira isi ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu” rikorerwa mu Bushinwa.
Ubushinwa bwashinjwe gukora ibyaha byibasira inyokomuntu ku baturage b’Abayghur n’andi matsinda y’amoko ahanini agizwe n’Abayisilamu, mu karere ka Xinjiang kari mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.
Guverinoma y’u Bushinwa yahakanye ibyo birego byose by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Xinjiang.Gusa nubwo ubushinwa bwakuyeho ibi bihano, U Bwongereza bwo ntiburakuraho ibihano ku muntu n’umwe wo mu Bushinwa.
Ntiharamenyekana niba ibindi bihano byarakuweho ku bandi bantu babihawe n’u Bushinwa, harimo na Loughton weguye ku mwanya we nyuma y’amatora rusange yo mu 2024.
Umunyamategeko Sir Geoffrey Nice QC, uyobora Akanama k’Urukiko ka Bayghur (Uyghur Tribunal) karimo gusesengura ibyaha byakorewe iri tsinda rito, na we yarahanwe, kimwe n’umushakashatsi wa Kaminuza ya Newcastle witwa Jo Smith Finley, wibanda ku bushakashatsi ku Bayghur.
Mu itangazo, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagizweho ingaruka bavuze ko “bahitamo kuguma mu bihano igihe kitazwi aho kwemera ko imyanya yabo ikoreshwa nk’ingurane yo gukuraho ibihano ku bayobozi bafite uruhare muri jenoside yo muri Xinjiang.”
Bongeraho bati: “Ntituzemera koroherezwa bigenewe gusa abagize Inteko bakiri mu nshingano, mu gihe abandi, harimo imiryango ya sosiyete sivile, bagikomeje kuba mu bihano.”
Uruzinduko rwa Sir Keir rw’iminsi itatu mu Bushinwa ari na rwo rwa mbere rw’umuyobozi w’u Bwongereza kuva mu 2018 rugamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi,dore ko Ubushinwa ari igihugu cya 2 gifite ubukungu buri hejuru nyuma ya ku isi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko umubano w’u Bwongereza n’u Bushinwa uri mu murongo mwiza kandi ko ukomeye, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Xi mu Nzu y’umukuru w’igihugu i Beijing ku wa Kane.Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Downing Street) bigaragaza gukurwaho kw’ibi bihano nk’urugero rw’intsinzi igaragara bagezeho muri uru ruzinduko.
Sir Keir yavuze ko yari azi ko ibihano byafatiwe abagize Inteko byari biteye impungenge, ari na yo mpamvu yabigarutseho.Yagize ati gukurwaho kw’iibyo bihano “byemeza uburyo nakoresheje, kuba turi hano byatumye tugirana ibiganiro bitaziguye kandi bitanga amahirwe yo kuganira ku rwego rw’abakuru b’ibihugu ku bibazo bikomeye.”
Gusa hari impungenge mu banenga Ubushinwa, bavuga ko bufite amateka mabi mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi ko bushobora guteza ikibazo ku mutekano w’igihugu cy’u Bwongereza. Ishyaka ry’Aba-Conservatives ryashinje Sir Keir “kwicisha bugufi bikabije” ku Bushinwa, rikavuga ko atari akwiye kuba yarasuye icyo gihugu.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na we yanenze uburyo u Bwongereza bugerageza kwegera Ubushinwa, abwira abanyamakuru ko ari bibi cyane gukorana ubucuruzi n’iki gihugu gihanganye na Amerika.
Mu gusubiza amagambo ya Trump, Downing Street yagaragaje ko Washington yari isanzwe izi iby’uru ruzinduko n’intego zarwo mbere y’uko rubaho.
UMWANDITSI: Kubwimana Samson