Umuhanzi The Ben yatomagije umugore we Miss Uwicyeza Pamela ku isabukuru ye yizihije kuri uyu wa 31 mutarama 2026.
The Ben yifashishije ifoto ya mufotoye bakimenyana, maze ajya ku rukuta rwe rwa instagram agira ati:“Iyi foto yafashwe amasegonda make mbere y’uko duhinduka ikindi kintu kijyanye n’urukundo, isabukuru nziza Mama Paris ndagukunda cyane.”
Aba bombi batangiye kujya mu munyenga w’urukundo muri 2019 ubwo bahuriraga muri Kenya. Nyuma y’icyo gihe, ibyo guhishahisha uko biyumvaga ntibyabakundiye dore ko kuva icyo gihe batangiye kuza cyane mu mitwe y’inkuru z’ibitangazamakuru bitandukanye.
The Ben n’Umugore we Uwicyeza Pamella bakomeje kugiranira ibyiyumviro bidasanzwe hanyuma muri 2023 bafata umwanzuro wo kurushinga mu birori byakataraboneka byabereye muri kigali convention center.

Nyuma y’igihe kitari kinini muri 2025, THE BEN n’umugore we bibarutse imfura yabo Luna Ora Mugisha Paris umwana wavukiye mu Gihugu cy’Ububiligi.
Uyu muhanzi anamaze iminsi arikoroza ku mbuga nkoranyambaga hamwe na mugenzi we Bruce Melodie mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza urudasanzwe akunda umugore we ndetse n’umukobwa we winfura.
Ibi byanatumye mu Kuboza taliki 27 2024, The Ben asohora indirimbo yaririmbiye umugore we ndetse aza no kumushyira mu mashusho y’iyi ndirimbo , gusa iyi ndirimbo icyo gihe yatumye abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’imyambarire ya Miss Pamella mu mashusho.
Abantu batandukanye barimo n’umuganga gakondo kabuhariwe RUTANGARWAMABOKO bagaragaje ko habayemo kwica amahame y’umuco nyarwanda gusa the ben yaje kwisegura ku bantu batabyakiriye neza




UMWANDITSI: Kubwimana samson