Niyitegeka Gracien, umwe mu nkingi za mwamba za cinema nyarwanda yatunguwe n’abakinnyi bakinana muri papa sava ubwo bari mu birori byo kwizihiza imyaka 30 papa sava amaze muri cinema, akaba ari ibirori byaberaga muri Mundi Center mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2026.
Abakinnyi bakinana nawe bose bamugaragarije urukundo bidasanzwe ndetse banamushimira ko hari benshi yahaye uburyo bw’ imibereho binyuze mu bihangano bye cyane cyane muri filme y’uruhererekane ya papa sava.
Ukina yitwa Marigarita muri papa sava wahagarariye abandi bakinnyi yagize ati “Duhagaze hano tugira ngo tugushimire, iyi mpano ni iyawe twakugeneye. Uri urugero rwiza rw’umuntu watemye igiti abantu bakazana amashoka ukabemerera… buri wese iziko rye riraka. Aba bantu ubona hano buri wese iziko rye riraka ku bwawe.”
Yakomeje kandi kumushimira kuba yaragize igitekerezo cyo gukora filme ya papa sava kuko ubu hari benshi babayeho kubera yo ndetse na we.
Ati:”Amarangamutima yacu ni menshi, tugushimiye ubutwari, ubumwe n’umuco w’ubudashyikirwa wubatse muri twe. Urugendo ni rurerure ariko uturi imbere tukuri inyuma. Watubereye ikibaho twigiraho.”
Mu kiganiro abakinnyi bagiranye n’itangazamakuru, bavuze ko impamvu batekereje kumuha igikombe ko ari uko imyaka yose bamaranye yabahaye umutima bityo nabo bagombaga kumwereka urukundo kurusha ibindi.
Ukina yitwa DIGIDIGI yagize ati:”Bamwe twaratekerezaga tuti reka duterateranye tumugurire imodoka ariko abandi bati oyaa! Abandi bati reka tuzazane gato nini cyane ariko abandi nabo bati oyaa! Nyuma rimwe nibwo yatubwiye ko adashaka ibintu byo kumutungura cyane, nyuma nibwo haje igitekerezo cy’iriya mpano”.
Yakomeje avuga ko papa sava icyo yabahaye cya mbere ari umutima ari nayo mpamvu n’abo batekereje kumuha igikombe nk’ikimenyetso cy’urukundo bamukunda.
Ati:“Twabonye natwe icyo tumugomba ari ukumuha umutima. Kiriya gikombe ni ukimenyetso cy’urukundo, ni ikimenyetso cy’umutima. Amafaranga ayakeneye kubera impamvu runaka ntabwo yayabura rwose! Ariko aka kanya dutekereje igikombe.”
Niyitegeka Gratien utigeze yifuza kurenzaho amagambo menshi yashimiye itsinda ry’abakina muri Papa Sava ryamuhaye impano ahita aboneraho umwanya wo kubereka filime ye ‘What a Day’ ikaba ari n’iya mbere yakoze irangira.


UMWANDITSI: Kubwimana Samson